RFL
Kigali

Nyuma y’Imyaka 30 atuye muri Amerika, Dr Rufuku atewe ishema no kuba Umunyarwanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/09/2018 15:40
1


Dr Rufuku Charles avuga ko kuba abanyarwanda bari muri Amerika n’ahandi ku isi bafite uburenganzira bwo kuganira n’abayobozi no guhitamo uburyo igihugu ari ishema ndetse binabereka ko ibyo baharaniye mu myaka 24 ishize igihugu kibohowe byatanze umusaruro.



Dr Rufuku Charles w’imyaka 70, afite umugore n’abana batatu, ndetse yitabira ibikobwa by’Umuryango RPF-Inkotanyi, Rwanda Day n’ibindi bihuza Abanyarwanda baba muri Amerika. Uyu mugabo umaze imyaka 30 atuye South Bend muri Indiana, ubwo yari akimara gutora abadepite tariki ya 2 Nzeli 2018, yabwiye One Nation Radio dukesha iyi nkuru ko mbere batajyaga bahabwa uburenganzira bwo kugena uko igihugu kiyoborwa kuko n’ubundi baje muri America kubera ubutegetsi bubi.

Dr Rufuku Charles yagize ati “Mbere tukiza ntabwo twari dufite uburenganzira nk’ubwo dufite ubungubu, bwo gukorana n’ubuyobozi bwacu bituma biduha uburenganzira bwo gutora abaduhagararira ibyo rero ni ishema rikomeye cyane, tuza ahangaha tubyishimiye”

Proud to be Rwandan

Rufuku avuga ko bakigera muri Amerika byari mu gihe ubutegetsi butari bubafashe neza, ariko nyuma baza kwinjira mu muryango RPF-Inkotanyi, ndetse bakora ibishoboka ngo urugamba rwo kubohora igihugu rugende neza. Uyu mugabo anavuga ko kuba uyu munsi bari kwishimira umusaruro w’ibyo baharaniye bakura igihugu mu bihe bikomeye ari igihamya ko abantu bose aho bari ari umuryango ukomeye. Yagize ati:

Igihugu cyacu kiradutera ishema tudashobora gusubiza inyuma kubera y’uko iyo dukoze ikintu nk’iki tukaba tuzi ko twabirwaniye kuva na kera hose kandi twashyigikiye igihugu cyacu muri ibi bihe bikomeye bishize tukaba tubona umusaruro wabyo ari mwiza, tukaza aha ngaha tugatora tugahura tukishimira umunsi w’ingabo, ibikorwa nk’ibyo bitwemeza ko tutacitse ku gihugu cyacu ahubwo turacyakomeje kujyana nacyo.

Dr Rufuku asaba abanyarwanda aho bari hose kutibagirwa igihugu cyabo, kandi ngo abana b’abanyarwanda bakamenya aho baturuka n’umuco wabo bakawukomeraho.

DR RufukuDR Rufuku

Dr. Rufuku, umugore we n'abana be mu gutora abadepite






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rubi5 years ago
    Waoooo!!(Dr Rufuku turagukumbuye cyane,uzaze mu Rwanda )dufite byoseeee hahahahha





Inyarwanda BACKGROUND