RFL
Kigali

Infinix ikomeje kwigaragaza mu Rwanda, yamuritse telefone nziza cyane kandi zihendutse

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/09/2018 9:38
0


Infinix ni kompanyi ikora telefone zigezweho zo mu bwoko bwa Smartphone n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga yashinzwe mu 2013. Mu gukora ibi bikoresho iyi kompanyi yibanda ku rubyiruko rw’iki gihe rusigaye rugendana n’ibigezweho.



Intumbero ya Infinix ni ugukora ibikoresho by’ikoranabuhanga byorohereza urubyiruko mu bikorwa bya buri munsi by’itumanaho bikabafasha kugendana n’umuvuduko w’iterambere isi iri kugenderaho muri iki gihe. Ibi ni byo byatumye ihita iba kompanyi y’ubukombe mu gihe gito imaze ishinzwe.

Joseph, ushinzwe itangazamakuru muri infinix avuga ko bakora telefone ngendanwa bakoresheje ikoranabuganga ryo ku rwego rwo hejuru bagendeye ku byanyura  abantu ku isi hose kugira ngo baryoherwe n’ubuzima.

Akomeza avuga ko ibanga ryihishe inyuma y’uburyo Infinix iri kuzamuka cyane mu gihe gito ari uko ibikoresho binogeye ijisho kandi bikomeye , byose bakabikora bifashishije ikoranabuhanga rigezweho bagamije gutanga umusanzu mu mibereho myiza y’urubyiruko kuko ari bo bibandaho.

Infinix

Ubu ku isoko infinix iri kwamamaza amako ane ya telefone yo mu bwoko bwa ZERO, NOTE, S, na HOT mu bihugu byo ku mugabane w’Uburayi, Afurika, Amerika na Asiya. Muri Afurika , Infinix yahereye mu Misiri no muri Nigeria aho yigaruriye isoko ku buryo bugaragara biyishyira muri kompanyi zicuruza telefone nyinshi muri ibi bihugu.

Nyuma y’ibi bihugu, Infinix yiyemeje kwagura ibikorwa byayo muri Afurika y’Uburasirazuba ubu yamaze gushinga amashami mu Rwanda, Kenya,Tanzania na Uganda. Mu Rwanda, Infinix ifite amaduka mu bice byose by’igihugu , mu mujyi wa Kigali bahafite amaduka arimo iryo mu nyubako ya MIC, UTC, Cartier commercial, Kimironko n’ahandi.

Infinix

Hanze ya Kigali bafite amaduka Musanze, Rubavu, Huye na Rusizi  mu minsi iri mbere barateganya ko bazaba bamaze kugera no muri buri karere.

Nk'uko Infinix ari kompanyi yashyize imbere imibereho myiza y’abantu , yifashisha abanyempano mu kwamamaza ibikorwa byayo ,mu Rwanda banatera inkunga ibitaramo bitandukanye .

Davido, umuhanzi w’icyamamare muri Afurika ukomoka muri Nigeria ubu ni we Brand Ambassador wa Infinix muri Afurika.

Davido

Iyi kompanyi iheruka gushyira hanze smartphone yitwa Hot6 ijyanye n’ubushobozi bwa buri wese kandi ikora ibintu byose neza. Ushaka kumenya byinshi bijyanye na Infinix wabakurikira ku mbuga nkoranyambanga zabo kuri Instagram cyangwa kuri Facebook






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND