RFL
Kigali

Gatsibo yegukanye igikombe mu irushanwa TURBO KING CUP ribaye ku nshuro ya mbere

Yanditswe na: Editor
Taliki:11/09/2018 19:53
0


Kuri iki Cyumweru tariki 9 Nzeli 2018 ni bwo habaye umukono wa nyuma w'irushanwa Turbo King Cup ribaye ku nshuro ya mbere ribera hano mu Rwanda. Ikipe y'Akarere ka Gatsibo ni yo yegukanye igikombe ihembwa Miliyoni ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda.



Turbo King Cup ni irushanwa rikinwa n’abakinnyi batanu kuri buri kipe “Five-a-side football”. Umukino ugizwe n’iminota 40. Igice cy’umukino kimara iminota (20) abakinnyi baruhuka iminota (5)Ni imikino yiswe Turbo King Cup 2018 yateguwe n’uruganda rwa Bralirwa ibinyuza mu kinyobwa cyayo gisembuye TURBO. Iri rushanwa rizajya riba buri mwaka nyuma y'ubusabe bwa benshi mu baturage n'abayobozi. Final y'iri rushanwa, yabaye ku Cyumweru ibera i Remera mu mujyi wa Kigali ku kibuga cy’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA.

Gatsibo ibarizwa mu Ntara y'Uburasirazuba yegukanye igikombe itsinze Muhanga yari yabanje kureba mu izamu. Gatsibo yaje kwishyura igitego yatsinzwe ndetse ishyiramo n'ibindi bitego bibiri, byose hamwe biba ibitego bitatu bya Gatsibo kuri kimwe cya Muhanga, umukino urangira utyo. Nyuma yo kwegukana igikombe, Kapiteni w’ikipe ya Gatsibo Etienne Munyaneza, yatangaje ko binjiye mu irushanwa Turbo King Cup 2018 ari nko kugerageza amahirwe, batoragura imifuniko, bariyandikisha, ku bw'amahirwe begukana igikombe ku rwego rw'igihugu.

Gatsibo yegukanye igikombe mu irushanwa rya Turbo King Cup

Amakipe 140 ni yo yiyandikishije muri iri rushanwa, 16 aba ari yo ahagararira uturere binyuze mu majonjora y'ibanze, nyuma yaho ayo 16 atoranywamo ahagararira buri Ntara. Amakipe yari yabashije kuboneka muri atanu ya mbere yari ahagarariye buri Ntara ni: Rusizi, Muhanga, Gicumbi, Gatsibo na Gasabo. Gatsibo ni yo yaje kwegukana igikombe ihembwa 2,000,000Frw hiyongeraho ibihumbi 500Frw by’uko yabaye iya mbere mu Ntara yayo, iya kabiri ihabwa ibihumbi 500 Frw hiyongeraho ibindi 500Frw by’uko yabaye iya mbere mu Ntara naho izindi zitahana ibihumbi 500Frw.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibijyanye no gutera inkunga muri Bralirwa, Samputu Patrick aganira na Inyarwanda.com yavuze ko bagiye bashimwa na benshi mu bayobozi batandukanye bo mu Rwanda bababwira ko irushanwa (Turbo King Cup) ari ryiza rikwiye gukomeza uko imyaka izagenda isimburana. Avuga ko iri rushanwa ryagenze neza by'akarusho abaturage nabo bakaba bararyishimiye. Ati: "Ni igikorwa cyagenze neza kandi abantu baracyishimiye aho twagiye mu Ntara zose z’igihugu. Bagiye badusaba ko cyaba ngarukamwaka kandi natwe turifuza kukigira kinini kurushaho."

urubyri

Patrick Samputu Umuyobozi muri Bralirwa mu bijyanye no gutera inkunga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND