RFL
Kigali

Wema Sepetu wamaze gutandukana n’umukunzi we avuga ko umugabo aba agomba gukubita umugore we

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:11/09/2018 17:12
1


Umukinnyi wa filime wamenyekanye muri Tanzaniya ndetse na Afurika yose, Wema Sepetu afite imyumvire itandukanye n’iya benshi mu bagore aho bava bakagera.



Wema Sepetu wigeze kuba Nyampinga muri Tanzaniya ndetse akaba yarigeze no kuba umukunzi wa Diamond Platnumz, yatumye abantu benshi babura icyo kumuvugaho nyuma yo kuvuga ko yakunda ko umugabo we cyangwa umukunzi we amukubita.

Wema na Lawrence wari umukunzi we bamaze gutandukana

Bamwe babaye nk’abatungurwa ariko abamuzi neza ntibatunguwe kuko na Diamond mu gihe bakundanaga yajyaga amukubita n’inkovu zimwe ziracyamugaragaraho kandi bagakomeza gukundana nyuma yaho. Uyu mukobwa uherutse gutangaza ko atazigera abyara, yatandukanye n’uwari umukunzi we, Lawrence Masanja nyuma yo kumenya ko inshuti ye magara ijya igirana ibihe byihariye n’uyu musore nk’uko Wema yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Global Publishers dukesha iyi nkuru.

Ubwo yabazwaga umugabo yakwishimira kubana nawe yagize ati “Nakunda kubana n’umugabo wajya anyuzamo akankubita gake. Sinshaka wa mugabo mubana imyaka yoseee, igashira indi igataha ataragukubita n’ingumi n’imwe cyangwa urushyi na rumwe.” Akimara kuvuga ibi, Wema yahise agaruka ku rukundo rwe rwo hambere, avuga kuri Diamond ko yajyaga amukubita cyane nyamara bagakomeza gukundana.

Wema Sepetu yakwishimira ko umugabo we anyuzamo akamutera inshyi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Cla5 years ago
    Ufite imyuka mibi kbsa





Inyarwanda BACKGROUND