RFL
Kigali

MINISPOC iremeza ko gusoma bishobora gufasha abangavu kwirinda no kurindwa inda zitifujwe

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:10/09/2018 23:27
0


Minisiteri y'umuco na siporo iremeza ko gusoma bishobora gufasha abangavu kwirinda no kurindwa inda zitifujwe mu gihe byashyirwamo imbaraga n'ababyeyi ndetse n'abangavu ubwabo. Ni mu gihe bamwe mu bagavu bemeza ko gutwara inda zitifujwe byabangirije ubuzima .



Bifashishije ubuhamya bw'ibyababayeho bamwe mu bangavu bemeza ko gushukishwa ibintu bitandukanye n'abagabo cyangwa abasore b'ingeri zitandukanye ari byo byatumye bagwa mu mutego wo guterwa inda batifuzaga. Bagaragaza zimwe mu ngaruka byabagizeho.

Ishimwe Madeleine (wahinduriwe izina) yagize ati”Nagiye mbaho mu buzima ntifuzaga, guhangayika nibaza aho nkura ubushobozi bwo kuzatunga umwana wanjye, nibaza nti ese umwana wanjye azabaho gute ko nari nkiri ku ntebe y’ishuri”

Mukeshimana Providence (yahinduriwe izina) nawe yagize ati“Natwaye inda nkiri muto birambabaza nshika intege mu guharanira ahazaza heza hanjye, bituma ntakaza intego yanje kuko nifuzaga kuzaba umusirikare “

abangavu

Rozaliya Ndejuru impuguke muri Minisiteri y'umuco na siporo, MINISPOC akaba n'umukozi w'ikigo cy'igihugu cy'ishyinguranyandiko n'inkoranyabitabo RALSA yemeza ko usibye no kurinda abangavu guterwa inda zitifuzwa na nyuma yo guterwa inda itifuzwa gusoma byaha umwangavu ubutabazi bw'ibanze.

Rozaliya

Rozaliya yagize ati”Kuri ubu dufite amahirwe y’uko abana batwaye inda bashobora gufashwa ariko ibyo biranditse bagomba kujya kubishaka aho byanditse ababyeyi, abana n’abarezi nibasome nibura basome udutabo duto bamenye”

Icyakora kuba abanyarwanda bataragira umuco wo gusoma ngo ni imbogamizi ikizitiye iyi gahunda yo kurinda abangavu inda zitifujwe hifashishijwe gusoma. Ubushakashatsi bwakonzwe n'umuryango Imbuto Foundation mu mwaka wa 2016 bugaragaza ko abangavu 17, 500 ari bo batewe inda zitifujwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND