RFL
Kigali

Umugore wo muri Nigeria waje kumurika imideri mu Rwanda, ngo uwamuha kwitwa umunyarwanda yazasubira iwabo bigoranye

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:10/09/2018 15:09
2


Mu mpera z’iki cyumweru tuvuyemonibwo habaye igitaramo cya Rwanda Cultural Fashion Show yari ibaye ku nshuro yayo ya 6 ndetse hakamurikwamo n’imideri y’imahanga aho bamwe bifuza kwibera mu Rwanda.



Ubusanzwe Rwanda Cultural Fashion Show (RCFS) ninigikorwa cyo kwerekana imideli yo mu Rwanda rwo hambere ndetse n’imyenda ikorerwa imbere mu gihugu. Kuri iyi nshuro ya 6 iki gikorwa cyabereye muri Camp Kigali, cyagaragayemo imideli yo mu Rwanda ndetse n’iyo hanze yarwo ndetse hanagaragayemo n’abana bato cyane bari munsi y’imyaka 10 batunguranye bakerekana ubuhanga buhanitse bafite mu bijyanye no kumurika imideli.

Abana bato bamuritse imideri mu buhanga buhanitse

Fashion

Bimwe mu bihugu bitari u Rwanda byari byitabiriye iki gikorwa, harimo Ghana, Nigeria ndetse na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Kimwe n’abanyarwanda, abaturutse muri ibi bhugu nabo bamuritse imideri y’iwabo, aho abanyamideri b’abanyarwanda batoranyijwe ari bo biyerekanye muri iyo myambaro ndetse na ba nyirayo bakaba bari bitabiriye iki gikorwa.

Fashion

Hamuritswe imideri y'imahanga

Umwe mu baturutse imahanga waganiriye n’umunyamakuru wa INYARWANDA, yitwa Anne Esther akomoka mu gihug cya Nigeria, yagize icyo avuga kuri iki gikorwa cyane ko we yamuritse imyambaro y’abagabo gusa. Yagize ati “Nkunda kubona umuntu wambaye neza, ugaragara neza cyane. Nkora imyenda y’abagabo n’abahungu gusa, abakobwa nzabirebaho nyuma kubera ko nkunda abagabo nabanje kwita kuri ibyo biremwa. Najyaga nza muri ibi bikorwa gusa ariko ntari umwe mu bamurika imideri ariko iyi nshuro ndanezerewe cyane. Namuritse imyambaro ya kinyafurika, yo muri Nigeria, nshaka ko abanyafurika n’abandi bakunda imyenda yacu! Iki gikorwa kizagumeho kuko ni kiza, nabonye imyambaro myiza itangaje kandi ikoranye ubuhanga, nize byinshi cyane!”

Fashion

Anne Esther wo muri Nigeria waje kumurika imideli mu Rwanda

Uyu mugore waje mu Rwanda azanywe n’iki gitaramo, yadutangarije ko agize amahirwe yo kwitwa umunyarwanda nta cyabimurutira ndetse yaba mu Rwanda akarekana burundu na Nigeria. Mu magambo ye bwite yagize ati “Ubuzima bwo mu Rwanda ni bwiza cyane, buroroshye, mu Rwanda haba gahunda cyane si nka hariya. U Rwanda rufite isuku, abantu beza cyane, ikirere cyiza, nta kavuyo, hari umuriro, gukora amasaha 24 kuri 24…ni byinshi cyane nkundira u Rwanda. Uwampa amahirwe yo kwitwa umunyarwanda nabyishimira nkareka Nigeria burundu nkajya ngenda mbasura nk’uku nza mu Rwanda.”

Fashion

ANDI MAFOTO Y'IMIDELI YO MURI NIGERIA:

Fashion

Amafoto: IRADUKUNDA Desanjo Inyarwanda Ltd.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    utaragera ibwami abeshywa byinshi sha, yahagumye se akarenga kgli mumezi6 yaba amenye ukuri
  • apuuuuu5 years ago
    umvambese nawarabyivugiye ati nkunda abagabo!!!!! ubwo ntabuzumwe murabobasore yabengutse akagirati uyuyanavamwo umupfubuzi mwiza, nkamushashurira agatubutse maze tukajya mumurenge tugaterigikumwe ubundi nkabambonye nubwobwenegihugu ntavunitse nkajya niterutwana twutunyarwanda doreko yahishuriweko izinsorensore zikundudukecuru turyibitseho kubi. namwe nimundebere nukuli ukogasa!!!!!! cyakora gasa nabwabukecuru bukina film zaba nigeria burogana doreko ntakindi bakina





Inyarwanda BACKGROUND