RFL
Kigali

Rwanda Cultural Fashion Show yamurikiwemo n’imideri y’i mahanga abana bato cyane baratungurana-AMAFOTO

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:9/09/2018 17:57
0


Mu ijoro ryashize i Kigali habereye igikorwa cyo kumurika imideli yo mu Rwanda ndetse no hanze yarwo. Bamwe mu bamuritse imideli bashimiye iterambere uru ruganda barimo rugezeho dore ko rugaragaramo n’abana bato.



Ni Rwanda Cultural Fashion Show (RCFS), igikorwa cyo kwerekana imideli yo mu Rwanda rwo hambere ndetse n’imyenda ikorerwa imbere mu gihugu. Kuri iyi nshuro ya 6 iki gikorwa cyabereye muri Camp Kigali, cyagaragayemo imideli yo mu Rwanda ndetse n’iyo hanze yarwo ndetse hanagaragayemo n’abana bato cyane bari munsi y’imyaka 10 batunguranye bakerekana ubuhanga buhanitse bafite mu bijyanye no kumurika imideli.

Fashion

Abana bato batunguranye mu kumurika imideri

Fashion

RCFS kuva yatangiye muri 2013 intego yayo ni uguteza imbere abahanzi bakora imideli ndetse n’abanyamideli bayerekana. Muri iki gitaramo cyari kiyobowe na Christella Kabagire, abanyamideri batandukanye baturutse mu mazu akora akanamurika imideri biyerekanye mu myambaro myiza ibereye ijisho muri bwa buryo bwabo batambuka bwihariye.

Fashion

MC yari Kabagire Christella

Umwe mu bamuritse imideri yabo, Shema Charlotte ufite inzu y’imideri yitwa Touch of Rwanda mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa INYARWANDA yamutangarije imideri yamuritse ndetse n’ishusho ibikorwa nk’ibi bitanga aho yagize ati:

Namuritse imideli bita Smart Casual. Ni imyenda ushobora kwambara igihe cyose, aho waba uri hose haba mu biro, mu kabyiniro, wasohotse, utembera…Iyi show yari nziza cyane kubona abantu bamwenyura bishimiye imideri yacu birashimishije. Ibi biba ari ishema kuri Touch of Rwanda kuko tuyitabiriye bwa mbere, ni iterambere, hari abatumenya bakadusanga kandi bidutera kwagura ubwenge cyane…

Fashion

Touch of Rwanda ya Charlotte Shema yamuritse imideli

Fashion

Charlotte avuga kandi ko ibi byamuteye imbaraga bikanamuha amahirwe yo kwigira kuri bagenzi be ku buryo ikindi gihe aramutse agize umukiriya umusaba bimwe mu byo adafite ariko yabonye kuri bagenzi be bitazamugora kuko yahungukiye byinshi bizanateza imbere uruganda rw’imideli arimo kugeza ubu. Abamuritse imideri barimo n’abo mu bihugu byo hanze y’u Rwanda nka DRC Congo, Ghana na Nigeria.

Fashion

Mu mideri yamuritswe harimo n'iy'ibwotamasimbi

Fashion

Umwe mu bahanzi bari bitezwe gutaramira abitabiriye iki gitaramo ni Jules Sentore ariko byaje kurangira murumuna we Joe Ruti ari we ususurukije abari aho ndetse na bamwe mu basore bazi gukora mu mirya bagacuranga umuduri mu buryo buryoheye amatwi bakoze mu nganzo barinda irungu abitabiriye igitaramo.

Fashion

Joe Ruti yasusurukije abitabiriye ibi birori

AMAFOTO:

Fashion

Teta Christella umunyamideli umaze kumenyekana cyane mu Rwanda

Fashion

Fashion

Fashion

Muyoboke ni umwe mu bitabiriye ibi birori

Fashion

Uyu musore yamurikaga imideri yo muri Nigeria

Fashion

Uyu mukobwa yamurikaga imyenda yo muri Congo

Fashion

Fashion

Fashion

Abanyamahanga ntibatanzwe muri ibi birori

Fashion

Umunyamideri w'umunyamwuga cyane Jordan Mushambokazi ni umwe mu bamuritse imideri

Fashion

Fashion

Uyu mukobwa yamurikaga imideri yo muri Ghana

Fashion

Fashion

Amafoto: Iradukunda Desanjo Inyarwanda Ltd.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND