RFL
Kigali

Nyagatare FC yahagaritswe umwaka ititabira amarushanwa ategurwa na FERWAFA

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:8/09/2018 11:50
0


Ikipe ya Nyagatare FC yabarizwaga mu cyiciro cya kabiri yirukanwe muri iki cyiciro mu gihe cy’umwaka nyuma yo kuba yaratewe mpaga eshatu (3) mu mwaka w’imikino 2017-2018.



Ni umwanzuro wafatiwe mu nama isanzwe y’inteko rusange ihuza abanyamuryango b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) muri Hotel Mille Collines mu mujyi wa Kigali. Nk’uko itegeko ribiteganya, iyo ikipe itewe mpaga eshatu (3) mu mwaka umwe w’imikino, ihanishwa kwoherezwa mu cyiciro cyo hasi ugereranyije n’icyo irimo cyangwa se igahanishwa guhagarikwa umwaka w’amarushanwa ukurikira mu gihe nta kindi cyiciro kiri hasi.

Bityo Perezida w’iyo kipe akazaba atemerewe kugira indi kipe ayobora mu gihe cy’imyaka itanu (5) uhereye igihe icyo gihano cyafatiwe. Muri iyi nama y’inteko rusange, abanyamuryango basabye ko itegeko ryakubahirizwa ikipe ya Nyagatare FC ikaba ivuyeho mu gihe cy’imyaka ibiri itagaragara muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu bagabo.

Nyagatare FC yatewe mpaga na Etoile de l'Est FC, Esperence FC n'Akagera FC. Uretse ikipe ya Nyagatare FC yahagaritswe muri iki gihe cy’umyaka umwe (1), ikipe ya Youvia WFC yabarizwaga mu cyiciro cya kabiri cya shampiyona y’abali n’abategarugoli nayo yahawe iki gihano kuko yatewe mpaga eshatu mu mwaka w’imikino 2017-2018.

Inama y'inteko rusange ya FERWAFA yafashe icyemezo cyo gusezerera Youvia WFC na Nyagatare FC

Inama y'inteko rusange ya FERWAFA yafashe icyemezo cyo gusezerera Youvia WFC na Nyagatare FC

Inama y’inteko rusange yahise yemeza ko abari bahagarariye aya makipe basohoka bagataha kuko batemerewe kugira ibyo bakurikirana bamaze kuva mu banyamuryango.

Komite Nyobozi yuzuye ya FERWAFA

Komite Nyobozi yuzuye ya FERWAFA 

Rtd.Brig.Gen.Sekamana Jean Damascene uyobora FERWAFA

Rtd.Brig.Gen.Sekamana Jean Damascene Perezida wa FERWAFA mu nama y'inteko y'inteko rusange isanzwe ya mbere kuva yagera muri uyu mwanya

Uwari uhagarariye Nyagatare FC ubwo yatangaga ubusobanuro

Uwari uhagarariye Nyagatare FC ubwo yatangaga ubusobanuro

Yahise asabwa kuzinga utwe agasubira mu rugo kuko Nyagatare FC itakiri umunyamuryango

Yahise asabwa kuzinga utwe agasubira mu rugo kuko Nyagatare FC itakiri umunyamuryango

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND