RFL
Kigali

TURBO KING CUP 2018: Hamenyekanye amakipe 5 azavamo imwe izashyikirizwa igikombe-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/09/2018 17:32
0


Kuri uyu wa Gatanu ku kibuga cy’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, habereye umukino w’umupira w’amaguru wahuje amakipe ari mu irushanwa rikinwa n’abakinnyi batanu kuri buri kipe “Five-a-side football”. Ni imikino yiswe Turbo King Cup 2018 yateguwe n’uruganda rwa Bralirwa ibinyuza mu kinyobwa cyayo gisembuye TUR



Muri iri rushanwa habonetse amakipe atanu azahura kuri uyu wa Gatandatu (tariki 08 Nzeli), hazavamo ikipe ebyiri zizahura ku cyumweru (09 Nzeli) hamenyekane imwe izegukana miliyoni ebyiri (2,000,000 Rwf) z’amafaranga y’u Rwanda n’andi mashimwe yateguriwe. Ni mu gihe amakipe yabaye aya mbere mu Karere yo yagiye ahabwa ibihumbi magana abiri na mirongo itanu (250,000 Rwf) by’amafaranga y’u Rwanda.

Amakipe yakinnye kuri uyu wa Gatanu ni: Rubavu na Rusizi zibarizwa mu Ntara y’Uburengerazuba ; Nyamagabe na Muhanga zo mu Ntara y’Amajyepfo, Gicumbi na Musanze zibarizwa mu Ntara y’Amajyaruguru, Rwamagana na Gatsibo zo mu Ntara y’Uburasirazuba, Nyarugenge na Gasabo zo mu mujyi wa Kigali.

Uko amakipe yatsindanye n'amakipe 5 yakomeje:

Rusizi yatsinze ibitego bitatu ku busa bwa Rubavu. Muhanga yatsinze ibitego bitatu kuri bibiri bya Nyamagabe, Gicumbi yatsinze ibitego bine kuri bitatu bya Musanze, Rwamagana yatsinze ibitego bibiri kuri bitatu bya Gatsibo, Gasabo yatsinze ibitego bibiri ku busa bwa Nyarugenge. Amakipe atanu yakomeje ni: Rusizi, Muhanga, Gicumbi, Gatsibo na Gasabo.

uyu munsi hamenyeka

Hamenyekanye amakipe atanu azavamo imwe yegukana igikombe

Kuri uyu wa Gatandatu hazakina aya makipe atanu. Aya makipe azakina babara amanota hamenyekanye kuva kuya mbere kugeza kuya Gatanu. Ikipe yabaye iya mbere n’iya kabiri ni zo zizahura ku mukino wa nyuma w’irushanwa (ku cyumweru), iya Gatatu n’iya kane nazo zizahura zihatanira umwanya wa Gatatu. Ibihembo by’amakipe yatsinze uyu munsi nabyo bizatangwa ku cyumweru.

rusizi

Umutoza w’ikipe y’i Rusizi, Hakizamana

Hakizimana umutoza w'ikipe y'i Rusizi yabwiye INYARWANDA ko ari intsinzi ikomeye kuri we kuba ikipe ye ibashije gutambuka.Yavuze ko mbere y’uko abakinnyi be binjira mu kibuga yababwiye ko igikenewe ari igikombe. Ati « Abakinnyi nababwiye ko ari ugushyiramo imbaraga kandi bagakorera hamwe…Abakinnyi sisiteme nababwiye bayikoze, ni abo gushimirwa. »

urubyri

Patrick Samputu Umuyobozi Mukuru mu bijyanye no gutera inkunga

Mu kiganiro na INYARWANDA, Patrick Samputu Umuyobozi Mukuru mu bijyanye no gutera inkunga, yavuze ko aya marushanwa bifuza ko yaba ngarukamwaka. Avuga ko ibitekerezo bahabwa n’abantu batandukanye ku irushanwa bateguye ari kimwe mu byo bishimira kugeza ubu.

Yavuze ko bagiye bashimwa na benshi mu bayobozi batandukanye bo mu Rwanda bababwira ko irushanwa (Turbo King Cup) ari ryiza rikwiye gukomeza uko imyaka izagenda isimburana. Abajijwe ibijyanye n’ibihembo bateguriye amakipe azitwara neza ku munsi wa nyuma n’ikipe izaba iya mbere, yavuze ko ari ibanga rizahishurwa ku cyumweru. Yagize ati: 

Reka nzagusubize ku cyumweru kuko ni ibihembo bitigeze bigaragara kuva n’umupira w’u Rwanda watangira kumenyekana. Kuko ni ubwa mbere tugiye mu mizi hasi mu midugudu tukazamuka tukagera mu rwego rw’intara, ni ubwa mbere. Ni ubwa mbere ku rwego rw’igihugu . Ni ubwa mbere ariko si ubwa nyuma. Ntabwo twatekerezaga y’uko bishobora gukomera bene aka kageni.

Yasabye abakunzi ba ruhago gushyigikira umupira w’abakiri bato. Yavuze ko ku cyumweru bizaba ari bishya ku bakinnyi n’abakunzi b’imyidagaduro muri rusange. Uyu mukino (demi-terrain) ukinwa n’abakinnyi batanu basimburwa n’abandi babiri (ubwo bose hamwe ni barindwi). Umukino ugizwe n’iminota 40. Igice cy’umukino kimara iminota (20) abakinnyi baruhuka iminota (5).

AMAFOTO:

amakipe

amakiep

Byari ishiraniro

abasifuzi

Abasifuzi baganira

bagaira

baganira bose

byari ishiranor

ishibraoa

ikipe

abanyezamu

djabe

Djabel wa Rayon Sports [uri hagati] yari yaje kwihere ijisho

ni amarushawa

Ni amarushanwa abamo ishyaka ku mpande zombi

AMAFOTO: Iradukunda Desanjo-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND