RFL
Kigali

Ukuri ku bivugwa ko umukinnyi wa filime Ntakirutimana Ibrahim uzwi muri Seburikoko agiye guhagarika gukora uyu mwuga-VIDEO

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:6/09/2018 18:49
0


Mu minsi ishize, Ntakirutimana Ibrahim yatangiye kwibazwaho byinshi na bamwe mu bakunzi be bamukurikiranira hafi bavuga ko yaba yahagaritse gukina filime akajya kubaka izina mu itangazamakuru.



Ibrahim arakataje no mu itangazamakuru.

Umwanditsi akaba n’umukinnyi wa filime Ntakirutimana Ibrahim yamenyekanye ku izina Muyobozi muri filime ya Seburikoko ica kuri televiziyo y’igihugu. Mu mpera z’ukwezi kwa Kanama hatangiye guhwihwiswa ko Ibrahim yaba yahagaritse uyu mwuga akajya gukora itangazamakuru. Aya makuru yatangiye guhwihwiswa ubwo uyu mukinnyi yumvikanaga mu itangazamakuru nk'umunyamakuru kuri Radiyo imwe ya hano mu Rwanda.

Twifuje kuganira na nyiri ubwite ari we Ntakirutimana Ibrahim atubwira ukuri ku by'aya makuru ari kuvugwa ko agiye guhagarika gukina filime. Ati: "Ntacyankura mu mwuga wa sinema kuko hari byinshi naretse kubera yo [Sinema]. Ndumva nta mpamvu nyayo yatuma ndeka sinema".

Hashize amezi 2 Ibrahim akorera iyi radio ibintu byateye impungege abamukurikiranira hafi basanzwe ari abafana be muri sinema, bibaza ko agiye gushyira imbaraga mu mwuga mushya yinjiyemo w'itangazamakuru agatera umugongo sinema. Uyu mugabo yamaze impungenge abibaza ibyo, avuga ko ahubwo ibi biganiro akora bizamufasha no gutanga umusanzu we muri uru ruganda rwa Sinema Nyarwanda. Yagize ati: 

Ahubwo ni bwo ngiye gukora Sinema neza ntanga n'umusanzu wo kuyivugira byoroshye, na cyane ko ubu ikiganiro nkora ari ikijyanye n'imyidagaduro na  Sinema ikaba iza ku isonga.

Uyu mugabo avuga ko gufatanya iyi mirimo 2 icyarimwe atariwe wenyine ubikoze kuko hari n’abandi benshi bo mu bindi bihugu bakora indi mirimo bakabifatanya no gukina filime, gusa kuri we ngo yabireka ari uko haje itegeko risaba abantu kumesa kamwe.

Ibrahim nawe ajya akora inkuru zisekeje aha yari ari kumwe na rurangiza mu bazi gusetsa Clapton. 

Ntakirutimana Ibrahim ubu ukora ikiganiro cy'imyidagaduro cyitwa King of Microphone kuri Radio ya Fine FM 93.1. Zimwe muri filime Muyobozi yakinnyemo hari Ishyamba, Amaraso yanjye, Ari nkawe, Kure y'amaso, Tubiganire, Mucyeragati na filime Jibu yahuje abanyarwanda n'abanya Tanzania barimo Kigozi, ubu akaba akina ari umuyobozi w'umudugudu muri filime y'uruhererekane ikurikirwa cyane ya Seburikoko.

Kanda hano wirebere ikiganiro twagiranye na Ibrahim






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND