RFL
Kigali

Uwimana Emmanuel (Nsoro-Tiote) yasinye muri Sunrise FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:4/09/2018 12:59
0


Uwimana Emmanuel uzwi nka Nsoro Tiote wari umaze umwaka umwe w’imikino akina hagati mu ikipe ya Espoir FC yasinye imyaka ibiri mu ikipe ya Sunrise FC ibarizwa mu karere ka Nyagatare mu ntara y’iburasirazuba bw’u Rwanda.



Uwimana wari umaze umwaka  ari umukinnyi wa Espoir FC, yumvikanye na Sunrise FC nyuma y'uko yari amaze iminsi akora imyitozo muri Rayon Sports. Mu kiganiro na INYARWANDA, uyu musore yemeye ko yasinye kandi ko gahunda afite ari iyo gufasha iyi kipe hagati mu kibuga.

Uwimana Emmanuel wageze muri Espoir FC mu mwaka w’imikino 2017-2018 bagasoza ku mwanya wa munani (8) n’amanota 37, yaje kwifuzwa n’amakipe arimo Police FC, AS Muhanga na Kiyovu Sport ariko byarangiye asinye imyaka ibiri (2) izamugeza muri 2021 akinira Sunrise FC.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Nzeli 2018 nibwo Uwimana Emmanuel yemeye ko yasinye muri Sunrise FC nyuma y'uko yari amaze igihe akora imyitozo muri Rayon Sports.

“Nibyo narasinye kuko twumvikanye imyaka ibiri. Sunrise FC ni ikipe nziza kuko shampiyona ishize yitwaye neza kurusha Espoir FC nabagamo, urumva ko rero nzafatanya n’abandi kugira ngo tugere aheza kurusha aho bari bari ubushize”. Uwimana Emmanuel

Image result for uwimana emmanuel nsoro tiote inyarwanda

Uwimana Emmanuel kuri ubu ni umukinnyi mushya wa Sunrise FC

Uwimana Emmanuel watangiriye umupira w’amaguru muri Centre Sportif de Rwamagana, yaje kubengukwa n’abatoza ba Academy ya FERWAFA (Isonga FC) muri 2009 amaramo imyaka itatu (3). Muri 2012 yaje gushimwa na Kayiranga Baptiste amujyana muri Kiyovu Sport akinamo igice cya kabiri cya shampiyona y’umwaka w’imikino 2012-2013.

Image result for uwimana emmanuel nsoro tiote inyarwanda

Uwimana Emmanuel ni umwe mu bakinnyi basobanukiwe no gukina hagati mu kibuga baherekeza abataha izamu (Attacking Midfielder)

Shampiyona 2012-2013 irangiye yahise anyarukira muri AS Kigali ubwo yari igitozwa na Cassa Mbungo Andre. Uyu musore yaje kugenda agira ibibazo by’imvune zikomeye bigera n’aho ajya kubagwa. Nyuma yaje gutizwa muri Etincelles FC mbere yo kugarurwa muri AS Kigali hagati muri shampiyona 2015-2016 mbere yo kujya muri Espoir FC kuko imyaka ine yari afitanye na AS Kigali yari irangiye.

Image result for uwimana emmanuel nsoro tiote inyarwanda

Image result for uwimana emmanuel nsoro tiote inyarwanda

Image result for uwimana emmanuel nsoro tiote inyarwanda

Uwimana Emmanuel uzwi nka Nsoro Tiote iyo afite umupira kuwumukuraho bisaba imibare 

Uwimana Emmanuel  mu mukino AS Kigali yakinnyemo na APR FC mu gice cya kabiri cya shampiyona

Uwimana Emmanuel inyuma ya Mukunzi Yannick wa APR FC

Uwimana Emmauel yabaye muri AS Kigali mu gihe cy'imyaka ine (4)

Uwimana Emmanuel  yari amaze igihe akora imyitozo muri Rayon Sports

Uwimana Emmanuel

Uwimana Emmanuel  yari amaze igihe akora imyitozo muri Rayon Sports

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND