RFL
Kigali

Umushushanyi Manzi Jackson yishyuwe akayabo ku gishushanyo yatekereje mu minota 30-AMAFOTO+ VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/08/2018 22:51
3


Umushushanyi akaba n’umunyabugeni w’Umunyarwanda Manzi Jackson yagurishije igishushanyo cye ibihumbi magana arindwi by’amafaraga y’u Rwanda (700,000Rwf) yashushanyije mu gihe cy’iminota 30. Iki gishushanyo cyaguzwe na Dian Ofwona.



Tariki ya 24 Kanama 2018, Manzi Jackson yayishyize mu mateka adasanzwe y’ubuzima bwe. Uyu musore ni umwe mu bitabiriye itangizwa ku mugaragaro rya gahunda ya Leta yiswe “ArtRwanda” yo gushakisha impano ziri mu rubyiruko zitabyazwa umusaruro zigashyigikirwa mu nguni zose.

Ubwo uyu muhango watangizwaga, Arthur Nkusi wari umuhuza w’amagambo, yahamagaye Manzi Jackson amusaba kwegera imbere n’ibikoresho bye agatangira gushushanya. Arthur, yabanje kumusasira avuga ko Manzi ariwe washushanyije ifoto y’Umunya-Kenya, Lupita Nyong’o, anavuga ko uyu musore yashushanyije umukinnyi wa filime, Morgan Freeman.

Manzi yageze aho yari yateguriwe atangira gukora akazi nk’ibisanzwe. Mu gihe cy’iminota mirongo itatu yari asoje asubira mu byicaro bye. Ahawe umwanya, Manzi yasobanuye ko iki gishushanyo cyerekana urubyiruko rushyize hamwe mu gutahiriza umugozi umwe w’igikorwa kigamije gushakisha impano muri bo.

Manzi Jackson avuga ko ubugeni bukwiye gutezwa imbere kuko ari umwuga watunga uwukora

Arthur yanyuze mu bitabiriye uyu muhango abaza igiciro baha igishushanyo cyashushanyijwe na Manzi Jackson. Hari uwatanze ibihumbi 100,000Rwf  birakomeza kugeza kuwatanze ibihumbi 500,000Rwf.

Gusa hari undi wavuze ko atanze amafaranga menshi yirinda kuyavuga. Twaje kumenya ko ari Dian Ofwona  watanze amafaranga menshi kuri iki gishushanyo kuko yatanze ibihumbi 700,000Rwf yegukana igishushanyo cyashushanyijwe n’umusore w’umunyarwanda Manzi Jackson.

Mu kiganiro kihariye yahaye INYARWANDA Manzi Jackson w’imyaka 25 y’amavuko yavuze ko uyu mwuga wo gushushanya awumazemo imyaka itandatu abikora nk’umwuga akaba aribyo akora bimutunze umunsi ku wundi.

Yahishuriye Umunyamakuru wa INYARWANDA ko ubwo yajyaga imbere y’abitabiriye uyu muhango atari azi ko baza kugura igishushanyo cye, ikindi ngo ntiyari azi n’ibyo agiye gukora. Yagize ati “ Oya natangiye ntazi ibyo ndi bukore. Ariko icyo nari mfite mu mutwe ni ishusho y’icyo ArtRwanda bishatse kuvuga….Natangiye gukora bigenda biza.”

Dian Ofwona watanze amafaranga menshi kuri iki gishushanyo kuko yatanze ibihumbi 700,000Rwf

Yahamije ko yavuye mu rugo atazi neza icyo ari bukore ariko ngo yari azi neza gahunda yamuritswe na Minisiteri y’Umuco na Siporo ndetse na Imbuto Foundation yo gushakisha impano mu rubyiruko. Yakomeje avuga ko yabyarikiye neza kuba igishushanyo cye cyahawe agaciro. Ngo yabonye ko abantu bakunda ubugeni, asaba ababishinzwe gufasha mu kuzamura uru rwego.

Ngo ubwo yari imbere ashushanya ibitekerezo byisukiranyaga kucyo agomba gushushanya

Benshi bitegerezaga ibyo uyu musore yakoraga

REBA HANO UKO MANZI JACKSON YASHUSHANYAGA

AMAFOTO: CYIZA EMMANUEL

VIDEO: DIRECTOR: NIYONKURU ERIC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    Ndamuzi numuhanga Jack komerezaho turakwemera
  • Igihozo zawadi angelique 5 years ago
    Najye ndabyifuza kujya muma rushanwa
  • 5 years ago
    cyane





Inyarwanda BACKGROUND