RFL
Kigali

VIDEO:Twasuye ahabera Kigali Kids Festival kuri uyu wa 6, abana bateguriwe ibidasanzwe

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/08/2018 21:06
0


Kuri uyu wa Gatandatu mu mujyi wa Kigali harabera iserukiramuco ry'abana ryitwa Kigali Kids Festival ribaye ku nshuro ya mbere. Mbere y'uko riba, Inyarwanda.com twasuye aho rigomba kubera dusanga imyiteguro irimbanyije ndetse abana bahishiwe ibintu bishimishije.



'Kigali Kids Festival' yateguwe na Kingdom Kids Ministries ikuriwe na Liliane Mutesi. Ni iserukiramuco ribera ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki 18/08/2018 kuva Saa yine za mu gitondo kugeza Saa kumi n'imwe z'umugoroba. Saa Tatu n'igice za mu gitondo abana baraba batangiye kwakirwa. Biteganyijwe ko muri iri serukiramuco abana bari buhabwe umwanya bakagaragaza impano bafite, abahize abandi bagahabwa ibihembo nk'uko Liliane Mutesi yabitangarije Inyarwanda.com.

Kigali Kids Festival

Kigali Kids Festival irabera i Kigali kuri uyu wa Gatandatu

Kingdom Kids Ministry yatangijwe mu Rwanda muri 2009, gusa muri uyu mwaka wa 2018 ni bwo iteguye ku nshuro ya mbere iserukiramuco ry'abana yise 'Kigali Kids Festival'. Kwinjira ni ukwishyura 2000Frw, hakaba harimo n'ifunguro rya Saa Sita umwana ahabwa. Agashya bahishiye abana kadasanzwe mu yandi maserukiramuco y'abana ni uko bazaganirizwa ku ijambo ry'Imana nk'uko Niyongabo Jesus yabitangarije Inyarwanda.com

Liliane Mutesi yadutangarije ko abana bitabira iri serukiramuco ari abafite imyaka iri hagati y'itatu (3) ndetse na cumi n'itatu (13) y'amavuko. Buri mwana agomba guhabwa umupira wakoreshejwe na Kingdom Kids Ministries, kubona umupira umwe ni ukuwugura 5,000Frw. Liliane Mutesi yahaye ikaze abana bose bashaka kwitabira iri serukiramuco. 

REBA HANO UBWO IKIGANIRO TWAGIRANYE N'ABATEGURA KIGALI KIDS FESTIVAL








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND