RFL
Kigali

Nizeyimana Mirafa yahawe urwandiko rumukura muri Police FC

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/08/2018 19:52
0


Nizeyimana Mirafa wari umaze imyaka ibiri mu ikipe ya Police FC yahawe urwandiko (Release Letter) rumutandukanya n'iyi kipe.



Nizeyimana Mirafa yageze muri Police FC mbere y'uko hatangira umwaka w'imikino 2016-2017 akaba yarawukinnye aniyongeza umwaka w'imikino 2017-2018 umwaka yasorejemo amasezerano y'imyaka ibiri yari yasinye ava muri Etincelles FC.

Nyuma yo kurangiza amasezerano y'imyaka ibiri yari yasinye, Nizeyimana Mirafa yatangiye gushakwa n'amakipe atandukanye anarimo APR FC na Rayon Sports, gusa nyuma byaje kuvugwa ko uyu musore yaba yarahawe na APR FC amafaranga abanziriza amasezerano (Avance) kugira ngo atazagira indi kipe asinyira.

Kuba yaba yahawe ibaruwa nta yindi kipe igaragaje ko imushaka byaba binahamya ko byaba ari ukumusezeraho ngo agane muri APR FC.

Nizeyimana Mirafa

Urwandiko rukura Nizeyimana Mirafa muri Police FC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND