RFL
Kigali

Umutoza w'amavubi yarabonetse, umushahara azahembwa ukomeje kuba ingorabahizi mu biganiro

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/08/2018 18:24
0


Perezida wa FERWAFA, (Rtd) Brig Gen Sekamana Jean Damascène yabwiye itangazamakuru uyu munsi tariki 17 Kanama 2018 ko umutoza w’ikipe y’Igihugu Amavubi yatinze gutangazwa bitewe n’uko umushahara yifuza bakiri kuwuganiraho na Minisiteri y’Umuco na Siporo mu Rwanda, Minispoc.



Sekamana avuga ko umutoza ahari ndetse atangazwa mu minsi ya vuba kandi ko bamaze igihe bagirana ibiganiro ku bijyanye n’imitegurire y’ikipe ariko ko ibiganiro byasubikiwe ku mushahara impande zombi batumvikanyeho. Avuga ko umushahara umutoza yifuza atari wo Minisiteri y’Umuco na Siporo yateguye, ari nayo mpamvu yaba ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, umutoza nyir’izina ndetse na MINISPOC batangiye kuganira ku bijyanye n’umushahara azajya ahembwa.

Yagize ati “Icyabitindije twatangiye ibiganiro, tugeze ku mushahara niho byahagarariye kubera ko agombaga guhembwa na Minisiteri bari bagennye amafaranga agomba guhembwa.Tuganira nawe aratubwira ati ayo mafaranga sinshobora kuyakorera….Ubu details zabyo sinazijyamo, turabijyamo ari uko byarangiye.”

Yavuze ko Minisiteri y’Umuco na Siporo yatangiye ibiganiro n’uyu mutoza, ngo ibyo ari bwemere nibyo biri butume ahita atangira gukora akazi. Akomeza avuga ko n’ubwo uyu mutoza atakwemera amasezerano, bo nka federasiyo batangiye gutegura uko iyi kipe yaba yitegura. Ati “Nitugira Imana bakaba bari bwumvikane kuko hari ibyateguwe arahita abyinjiramo byoroshye. Iyo umutoza atarajyaho, abantu baba bafite ukundi batekereza, babitegura ukuntu bitaza kuvunana cyane.”

Ibijyanye n’amazina y’umutoza wa Amavubi, umushahara n’abazamwungiriza, Perezida wa Ferwafa yirinze kubitangaza. Amezi arindwi arirenze, ikipe y’Igihugu Amavubi nta mutoza igira, ni mu gihe kandi initegura gucakirana na Cote d’Ivoire tariki ya 07 Nzeri 2018.

amavui

(Rtd) Brig Gen Sekamana Jean Damascène, Perezida wa FERWAFA aganira n'itangazamakuru






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND