RFL
Kigali

1000$ Bebe Cool yemeye nk'inkunga yo kuvuza Gahima Ella Bright wavukanye uburwayi yagejejwe ku muryango w'uyu mwana -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/08/2018 17:21
1


Mu minsi ishize nibwo Bebe Cool umuhanzi ukomeye muri Uganda yataramiye i Kigali mu gitaramo cya Jazz Junction, uyu muhanzi ubwo yari ku rubyiniro yafashe indangururamajwi asaba abanyarwanda gufasha uyu mwana ariko nawe yiyemeza ko azatanga amadorali igihumbi (1000$) yo kuvuza uyu mwana.



Kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Kanama 2018 ni bwo aya mafaranga yatanzwe na Bebe Cool nk'inkunga yo kuvuza uyu mwana yashyikirijwe umuryango we. Aya mafaranga yatanzwe n'uhagarariye inyungu za Bebe Cool, umuhango wabereye kuri Hotel The Mirror ibarizwa i Remera. Uyu mugabo uzwi nka Dr Kintu yashyikirije umuryango w'uyu mwana sheki y'amadorali igihumbi anabamenyesha ko hari andi mafaranga yateranyijwe n'abakunzi ba Bebe Cool baba i Kigali bazwi nka 'Gagamel Rwanda' yose hamwe akaba miliyoni eshatu z'amafaranga y'u Rwanda.

BEBEUmubyeyi w'uyu mwana asobanura iby'ikibazo uyu mwana afite

Mu ijambo rye , uyu uhagarariye inyungu za Bebe Cool mu Rwanda yashimiye uyu muhanzi ashimira abakunzi ba muzika ye baba mu Rwanda arangije yizeza abanyarwanda ko iki ari kimwe mu bikorwa byinshi abafana ba Bebe Cool bateganya gukora dore ko bafite byinshi bateganya mu minsi iri imbere. Ababyeyi be bose bari bahari ndetse bazanya n'umwana mbere yo kugira icyo avuga yabanje kwereka abari aho umwana bari gushakira inkunga ndetse anabaganiriza ku burwayi bw'uyu mwana.

Uyu mubyeyi w'uyu mwana yatangarije abanyamakuru ko ibizami baherutse gukorera uyu mwana byagaragaje ko avujwe neza yakira icyakora anababwira ko ikibazo gikomeje kuba amikoro, uyu mubyeyi yatangaje ko baciwe 25000$ gusa ngo babaye babonye 15000$ baba bavuye umwana andi akazaboneka. Uyu mubyeyi avuga ko kugeza ubu afite miliyoni umunani z'amafaranga y'u Rwanda yateranyaho ayo bataramuha gusa bamwijeje bikaba byagera mu 16000$.

BEBEUhereye ibumoso ni uwari uhagarariye Hotel The Mirror, uhagarariye Bebe Cool n'ababyeyi b'uyu mwana

Aha niho uyu mubyeyi yatangarije mu by'ukuri ashimira Bebe Cool wubahirije ijambo yivugiye anasaba abandi bamwemereye inkunga ko bayimugezaho kugira ngo atangire ategure urugendo rwo kujya kuvuza uyu mwana mu Buhinde cyane ko bagomba kwerekeza mu Buhinde mu ntangiriro z'Ugushyingo 2018 byibuza bakaba bazagenda bafite amadorali 15000$ umwana akaba avuwe.

REBA HANO UKO BYARI BIMEZE MU MASHUSHO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bebe5 years ago
    Imana ikomeze kubashasha nukuri pee.Tubifurije kubona ababafasha nukuri.Umwana Imana ikomeze kumutuza ubuzima





Inyarwanda BACKGROUND