RFL
Kigali

Ngize amahirwe yo gutera imbere mu muziki ubushobozi bwanjye bwose nabufashisha abadafite shinge na rugero-Amani Claude

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/08/2018 16:36
4


Umuhanzi nyarwanda Amani Claude uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, afite inyota yo gukoresha ubushobozi bwe bwose mu gufasha abatagira shinge na rugero. Avuga ko natera imbere mu muziki ari bwo bizamworohera gukabya izi nzozi.



Amani Claude ni umuhanzi watangiye umuziki kera atangirira muri korali y'iwabo mu karere ka Gicumbi mu Ntara y'Amajyaruguru. Kuva atangiye umuziki ku giti cye, magingo aya amaze gukora indirimbo ebyiri ari zo: Imuhira na Mba hafi. Inyarwanda.com twaganiriye na Amani Claude adutangariza byinshi ku buhanzi bwe birimo n'ibyo yahize ku Mana azakora naramuka ateye imbere mu muziki.

Amani Claude

Amani Calude avuga ko umuziki ari iturufu izamufasha kugeza kure ubutumwa bwiza

Amani Claude atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Michigan ahabarizwa abanyarwanda benshi n'abakongomani ndetse n'abarundi. Asengera mu itorero ry'Abadvantiste b'Umunsi wa Karindwi (Elwell SDA church). Yadutangarije urugendo rwe mu muziki yatangiriye mu Rwanda akarukomereza muri Amerika aho amaze gukora indirimbo ebyiri. 'Beat' yazo yakorewe mu Rwanda kwa Producer Karenzo, zitunganyirizwa bwa nyuma muri Amerika. Aba 'producers' bazikoze ngo ni abahanga cyane, abo akaba ari Yvan na Joseph. Amani Claude yagize ati:

Kuririmba nabitangiye kera cyane mba muri korali Umunezero y'i Byumba nko mu mwaka wa 2004 nyibera na Perezida wayo mvamo nimukiye i Gatsibo naho nabaye umukuru wa korali n'ubundi Umunezero. Indirimbo nahimbye zose zirimo gukinwa cyane, mbese ziracyakora n'ubu. 2012-2013 nari muri korali y'abagabo yitwa Tangigihe y'i Gihembe muri Byumba. Muri 2014 ni bwo naje muri Amerika sinahageze ngo ndekere aho nakoze n'ubundi korali yitwa Gerchom yabaga ino ikomeye mu itorero ryacu, benshi barayizi ubwo nkabifatanya no gukora indirimbo zanjye ku giti cyanjye Solo nkaba maze gukora indirimbo ebyiri z'amajwi ziri kuri Youtube channel abazikeneye bazumva. 

Amani Claude

Amani Claude umuhanzi nyarwanda uba muri Amerika

Twamubajije ubutumwa yibandaho iyo yandika indirimbo ze adusubiza muri aya magambo: "Iyo nandika indirimbo nibanda ku kugira neza kw'Imana n'uburyo hano ku isi dutuye atari iwacu ahubwo hari ahandi Yesu ari kudutegurira heza cyane." Amani Claude yakomeje avuga intego ye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Yagize ati:

Intego yanjye mu muziki ni ukwamamaza ubutumwa bwiza kuri buri wese mbinyujije mu ndirimbo cyane ko ari ibibwiriza byihutisha ubutumwa mu kanya gato kandi bukagera kuri benshi. Icyo ngamije ni ukugira ngo n'abandi batagira aho basengera ku isi nabo bamenye Imana binyuze mu ndirimbo. 

Amani Claude yahize ko natera imbere mu muziki ubushobozi bwe bwose azabukoresha mu gufasha abatishoboye

Aganira na Inyarwanda.com, Amani Claude yagize ati; "Inzozi zanjye ni uko ngize amahirwe yo gutera imbere muri muzika ubushobozi bwanjye bwose najya mbukoresha mu gufasha abadafite shinge na rugero kubigeraho. Ikindi nuko abakunzi b'indirimbo njye najya mbakorera ibibanejeje bityo bikazamfasha gutera imbere maze abatishoboye bikanyorohera kugira icyo mbamarira binyuze mu butumwa bwiza. Murakoze."

Amani Claude

Amani Claude afite inzozi zitandukanye cyane n'iza benshi mu bahanzi bo mu Rwanda no hanze yarwo

REBA HANO 'IMUHIRA' INDIRIMBO AMANI CLAUDE YAHEREYEHO MU MUZIKI

UMVA HANO 'MBA HAFI' YA AMANI CLAUDE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Eric 5 years ago
    Rwose ndabashimiye mwebwe mwakoze iyi gahunda rwose uyumuhanzi Nkukobivuze ayo machoral yarahanze ndetse nubu arakomeeye cyane Nkiyo umunezero ifite vl3 audio dvd 1 urumva rero yakoze umurimo ukomeye’turamushimiracyane
  • RUTAYISRE Tom5 years ago
    Amani ndakuobana kuva nakera uyu musore nda muzi kuva tukiri abana yakundaga ku ririmba ,rero ibyo yavuze ko yariribye muri Choir UMUNZERO na dukumbuye ijuru nibyo ,kndi s'umunyarwa ni Umucongomani ,Gihembe Camp /Byumba
  • Bebe 5 years ago
    Eeeeh! Wahinduye ubwenegihugu wangu!
  • Theos 5 years ago
    Ariko c umuntu uteyimbere wese yitwa umunyarwanda kobatamuhaga ubwo bwenegihugu akirurimo njyewe nzahora ndi congolese i will never change my citizen





Inyarwanda BACKGROUND