RFL
Kigali

Jules Sentore yategerejwe arabura mu gitaramo kitabiriwe na Masamba Intore wari wagiye gushyigikira mwene wabo Yvan Muziki-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/08/2018 10:46
0


Yvan Muziki, umuhanzi nyarwanda utuye mu mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi, aherutse kugaruka mu Rwanda aho yari aje muri gahunda za muzika. Nyuma yo kuva mu Bubiligi yakoze igitaramo cye cya mbere cyabereye muri People Club ahatagaragaye abafana benshi ariko nanone ntihagaragare na Jules Sentore nk'umwe mu bahanzi bari batumiwe.



Yvan Muziki benshi bamumenye mu ndirimbo nka Kayengayenge’ (isubiyemo), ‘Ntunsige’, ‘Nkumbuye’, ‘Cherie’ yakoranye na Urban Boys na ‘Byabihe’ yakoranye na Uncle Austin n’izindi nyinshi. Uyu muhanzi ufite inkomoko mu Rwanda no mu Burundi, nyina ni umunyarwandakazi akaba avukana na se wa Masamba na Sentore, naho Se akaba ari Umurundi igihugu azwimo cyane ndetse yubatsemo izina rikomeye.

Uyu muhanzi akigera mu Rwanda yahise ategura igitaramo gikomeye yagombaga gukorera muri People Club aho yari kwifatanya n'abahanzi bakomeye hano mu Rwanda ariko bakaba na bene wabo aribo; Intore Masamba ndetse Jules Sentore. Icyakora Jules Sentore ntiyabashije kwitabira iki gitaramo ku mpamvu z'uko atari ameze neza nk'uko yabitangarije Inyarwanda.com.

Iki gitaramo cyari giteguwe mu buryo bwa Live cyabereye muri People Club aho abahanzi nka Masamba Intore ndetse n'uyu musore Yvan Muziki bashimishije abakunzi ba muzika bari bitabiriye n'ubwo batari benshi cyane. Ni igitaramo cya mbere uyu muhanzi akoze mu gihe cy'akaruhuko arimo hano mu Rwanda mbere y'uko ahava akaba atekereza uko yakora n'ibindi bitaramo bigamije kumenyekanisha umuziki we.

Yvan MuzikaYvan MuzikaYvan MuzikaYvan MuzikaYvan MuzikaYvan Muzika yakoreye igitaramo cye cya mbere mu RwandaYvan MuzikaYvan MuzikaYvan MuzikaYvan MuzikaAbafana n'ubwo batari benshi bari bishimiye injyana ya kinyarwandaYvan MuzikaYvan MuzikaYvan MuzikaAbafana baba bashaka kubika agafoto k'urwibutsoYvan MuzikaYvan MuzikaYvan MuzikaIntore MasambaIntore Masamba yashimishije abakunzi ba muzikaYvan MuzikaAbafana bari mbarwa muri iki gitaramo

AMAFOTO: Iradukunda Desanjo-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND