Umuhanzi Samuel Niyigaba ubarizwa mu itorero rya AEBR Kacyiru ndetse akaba afatwa nk'imfura y'iri torero mu bakora umuziki ku giti cyabo, yambikanye impeta y'urudashira n'umukunzi we Muhawenimana Josiane bamaze igihe kitari gito bakundana.
Niyigaba Samuel n'umukunzi we bahamije isezerano ryo kubana akaramata mu muhango wabaye tariki 15/08/2018 ukabera kuri AEBR Kacyiru. Ni umuhango wabaye nyuma y'amasaha macye habaye undi wo gusaba no gukwa. Ubukwe bwa Samuel Niyigaba n'umukunzi we Josiane bwitabiriwe n'abakristo benshi b'itorero AEBR n'inshuti zabo.
Bwanitabiriwe kandi n'abayobozi benshi bo muri iri torero rya AEBR (Association des Eglise Baptiste au Rwanda) bari barangajwe imbere n'umuvugizi mushya w'iri torero Rev Ndagijimana Emmanuel ari nawe wasezeranije aba bageni. Abatumiwe muri ubu bukwe bwa Samuel na Josiane biyakiriye mu busitani bwa AEBR Kacyiru mu birori byari bibereye ijisho.
REBA AMAFOTO
Basezeranyijwe n'umuvugizi mushya wa AEBR Rev Ndagijimana
Samuel na Josiane barebana akana ko mu jisho
Josiane yambika impeta umukunzi we Samuel
Samuel na Josiane hamwe na Rev Ndagijimana (ibumoso) umuvugizi mushya wa AEBR na Rev Dr Gato (iburyo) wahoze ari umuvugizi wa AEBR
Josiane hamwe n'abakobwa b'uburanga bo muri AEBR bamwambariye
Usibye gusa ku nkweto, ahandi hose abasore bambariye Samuel bari bajyanishije
Bahanye isezerano ryo kubana akaramata
Samuel na Josiane mu muhango wo gusaba no gukwa
Samuel Niyigaba yemerewe n'amategeko ya Leta kuba umugabo wa Josiane
AMAFOTO:Gombaniro Jean Bosco
TANGA IGITECYEREZO