Kuwa 12 Kanama 2018 ubwo hasozwaga Tour du Rwanda 2018 kuri tapi rouge i Nyamirambo, byari ibyishimo bikomeye by’umwihariko ku banyarwanda babonaga Mugisha Samuel atwara iri siganwa ryabaga ku nshuro ya cumi kuva mu 2009.
Mu busanzwe nk’uko bimaze kumenyerwa, SKOL ni yo ihemba umukinnyi wageze ku murongo asize abandi muri buri gace ka Tour du Rwanda na Rwanda Cycling Cup (Stage Winner). SKOL imaze imyaka irindwi (7) itera inkunga umukino w'amagare mu Rwanda inaherutse gusinya amasezerano azatera inkunga Tour du Rwanda kugeza mu 2021.
Mu gusoza Tour du Rwanda 2018, Azedine Lagab ni we wegukanye agace ka Kigali-Kigali (82.2 Km) akoresheje 2h06’20” bityo bigahita bivuga ko ari we wagombaga gucugusa shampanye ya SKOL igomba kugaragaza ko ari umwanya w’ibyishimo.
Ivan Wulffaert umuyobozi wa SKOL Rwanda acugusa shampanye
Gusa bitewe n’imyizerere ya Azedine Lagab (Umusilamu) ntabwo yemeye ko yacugusa shampanye nk’uko yari yanabihakanye ubwo Tour du Rwanda 2018 yatangiraga i Rwamagana aho yari yatangiye atwara aka gace.
Nyuma ni bwo Ivan Wullfaert umuyobozi mukuru w’uruganda rwa SKOL mu Rwanda yafashe icyemezo cyo gufata iyo shampanye akayicugusa agakora ibyo Azedine Lagab yakabaye yarakoze muri gahunda yo kwishimira uko Tour du Rwanda 2018 yari irangiye mu mahoro n’umutekano abantu batsura umubano n’ibinyobwa bwa SKOL Brewery Ltd.
SKOL niyo ihemba mbere y'abandi bose
Mugisha Samuel yambaye umwenda w’umuhondo kuwa Mbere tariki ya 6 Kanama 2018 ubwo isiganwa ryari rigeze i Huye rivuye i Kigali, Tour du Rwanda 2018 irinda irangira atawukuyemo n’umunsi umwe.
enurugo Kayihura Emilienne uhagarariye ubucuruzi muri SKOL avuga ko iyo nka SKOL barebye uko byari byifashe umwaka ushize ubwo Areruya Joseph agera i Huye akanareba uburyo byari bihagaze Mugisha Samuel akora amateka, abona ko harimo itandukaniro rinini mu bijyanye n’ubwiyongere bw’abafana ndetse n’iterambere muri gahunda zitandukanye.
“Ndabona umunezero mu bantu utandukanye n’uw'ubushize (2017) kuko ubona bigenda byiyongera. Buri mwaka uko ngiye muri Tour du Rwanda mbona Abanyarwanda barushaho kuyitabira kuko ubu abanyarwanda bose basigaye baba bashaka kumva niba Tour du Rwanda iri buce aho batuye kugira ngo bajye kureba. Ni ikintu cyiza kuko ni nako tugenda tubisobanukirwa kurushaho n’abantu bakarushaho kwitabira”. Kayihura Emilienne
Benurugo Kayihura Emilienne umukozi uhagarariye ubucuruzi bwa SKOL by'umwihariko muri Tour du Rwanda (2018)
Abafana ba SKOL ku mihanda y'i Nyamirambo
Mbere yuko isiganwa ritangira bamwemu bakinnyi babanzaga kyhira icyo bavuga
SKOL niyo ihemba uwasesekaye ku murongo ari imbere (Stage Winner)
Ikinyobwa cya Panache kiba kiri aho abakinnyi bafungira feri bagahita bica inyota
Benediction Club ikipe iterwa inkunga na SKOL Rwanda
Fly Cycling Club iterwa inkunga na SKOL 100%
TANGA IGITECYEREZO