RFL
Kigali

Sonia Irakoze Fidélité uzwi nka Anita muri sinema yarushinze aririmbira umukunzi we ararira-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/08/2018 9:58
0


Sonia Irakoze Fidélité wamenyekanye muri filime Anita ikaba ari nayo yatumye benshi bamuhimba akazina ka Anita, yasezeranye imbere y'Imana n'umukunzi we Senga Patrick mu birori byabereye ku Gisenyi mu karere ka Rubavu ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu.



Nyuma yo gusezerana imbere y'amategeko ya Leta mu muhango wabaye tariki 10/08/2018 ukabera ku murenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu, kuri uyu wa Gatandatu tariki 11/08/2018 Sonia Irakoze na Senga Patrick bambikanye impeta y'urudashira, barahira imbere y'Imana n'imbere y'abakristo ko bazabana akaramata. Sonia Irakoze arushinze nyuma y'umwaka umwe wuzuye asabwe ndetse akanakobwa dore ko iyo mihango yabaye mu ntangiriro z'ukwezi kwa Kanama 2017.

Sonia na Patrick

Sonia na Patrick bambikanye impeta y'urudashira

REBA HANO SONIA IRAKOZE ARIRIMBIRA UMUKUNZI WE AKARIRA

Sonia na Patrick bamaze imyaka 5 baziranye, basezeraniye ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu ahitwa The Palm Beach Resort mu karere ka Rubavu. Ibirori byo kwiyakira byabereye kuri Kivu Park Hotel. Ubukwe bwabo bwari bubereye ijisho. By'akarusho Sonia Irakoze yaririmbiye umukunzi we indirimbo irimo amagambo y'urukundo, bishimisha cyane umukunzi we asuka amarira y'ibyishimo. Byanashimishije cyane abatashye ubukwe bwabo dore ko bahise bahaguruka bagakoma amashyi menshi avanze n'impundu.

Sonia Irakoze

Sonia Irakoze (Anita) ubwo yaririmbiraga umukunzi we

Usibye gukina filime aho yamamaye cyane nka Anita, Sonia Irakoze ni n'umuhanzikazi mu muziki wo kuramua no guhimbaza Imana (Gospel) aho yakoze indirimbo zinyuranye zirimo; Anyitaho, Ndaguhaye ishimwe n'izindi. Mu gihe gishize yatangarije Inyarwanda.com ko kuririmba azabikomeza akabifatanya na sinema kuko zose ari impano ze. Nyuma y'ibyo ni n'umuririmbyi ukomeye muri Azaph International muri Zion Temple.

UMVA HANO 'NDAGUHAYE ISHIMWE' INDIRIMBO YA SONIA 

REBA AMAFOTO Y'UBUKWE BWA SONIA NA PATRICK

Sonia IrakozeSonia IrakozeSonia Irakoze

Ubukwe bwa Sonia na Patrick bwabereye ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu

Sonia Irakoze

Ni umunsi utazibagirana mu buzima bwabo

Sonia Irakoze

Byari ibyishimo bikomeye kuri Sonia n'umukunzi we Patrick

AMAFOTO Y'UMUHANGO WO GUSEZERANA IMBERE Y'AMATEGEKO

Patrick

Patrick yarahiye imbere y'amategeko ko abaye umugabo wa Sonia

Sonia Irakoze

Bemerewe n'amategeko ya Leta kubana nk'umugabo n'umugore

Sonia IrakozeSonia IrakozeSonia Irakoze

.....'Akari ku mutima gasesekara ku munwa',.....

Sonia IrakozeSonia IrakozeSonia Irakoze

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu nyuma yo gusezerana imbere y'amategeko, Sonia na Patrick bakoze ibirori bikomeye

Sonia Irakoze

Miss Peace Ndaruhutse (ibumoso) yatabiriye ibi birori

Sonia Irakoze

Ni ibirori bakoze nyuma y'umwaka babitegereje dore ko imiryango yabo yari yahaye umugisha 'kubana' kwabo

REBA HANO AMAFOTO Y'UMWAKA USHIZE MU GUSABA NO GUKWA

Sonia Irakoze

Sonia hamwe n'umukunzi we Patrick

Sonia IrakozeSonia IrakozeSonia IrakozeSonia Irakoze

Umwaka ushize ni bwo Sonia Irakoze yasabwe aranakobwa

REBA HANO SONIA IRAKOZE ARIRIMBIRA UMUKUNZI WE AKARIRA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND