RFL
Kigali

Urunturuntu hagati ya RASC na RAFC bahuriye ku gufana Arsenal ariko bamwe bakaba batazwi mu Bwongereza

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/08/2018 19:07
5


Sheikh Hamdan Habimana ukuriye abafana ba Arsenal Fc mu Ntara y’Amajyepfo ndetse na Mukasa Jean Marie ukuriye “Rwanda Arsenal Supporters Club (RASC)”, basobanuye byimbitse iby’itsinda “Rwanda Arsenal Football Club/RAFC nabo bavuga ko bemerewe gufana Arsenal Fc kandi ngo batazwi i Londres mu Bwongereza n’ubuyobozi bukuru bw’iyi kipe.



Abakunzi ba Arsenal FC mu Rwanda (RAFC), ni itsinda ryashinzwe muri 2012, rihuriwemo n’ingeri zitandukanye. Muri Gicurasi uyu mwaka, RAFC, bakoze igikorwa cyo gufasha bafatanyije n’ibihugu birenga bitandatu birimo Zambia, Uganda, Kenya, Ethiopie ndetse na Tanzania bahurira i Nyamata, bakora n’ubusabane.

Ni kenshi bagiye bumvikana ahatandukanye kugeza mu itangazamakuru, abagize RAFC bavuga ko bemewe n’amategeko y’u Rwanda, bashingira ku kuba bafite ibyangombwa bahawe na RGB. N’ubwo bafite ibi byangombwa, ntibatunze uburenganzira bwa Arsenal FC bubemerera guhagararira iyi kipe mu Rwanda nk’uko RASC ibifite. Mu minsi ishize RAFC, yashyize miliyoni imwe mu kigega Agaciro Development Fund.

Bivugwa ko yaba RAFC na RASC buri wese yakomeje umutsi, avuga ko ariwe uhagarariye ikipe ya Arsenal mu Rwanda. Hari amakuru ariko avuga ko impande zombi zatangiye ibiganiro biganisha ku kumvikana ku ntumbero yo gukomeza gufana ikipe bikundira.

iyi nteko

Iyi nteko yahuje abafana ba Arsenal mu gihugu hose

Kuri iki Cyumweru tariki 12/08/2018 habaye inteko rusange y’umuryango mugari w’abafana n’abakunzi na Arsenal mu Rwanda. Mu kiganiro n’itangazamakuru cyakurikiye iyi nteko, cyabereye mu nyubako ya Kigali Convention Center, abayobozi b’Ihuriro ry’abafana n’abakunzi ba Arsenal mu Rwanda, “Rwanda Arsenal Supporters Club” basobanuye byimbitse iby’umwuka mubi uvugwa hagati yabo na RAFC ivuga ko nayo ifite uburenganzira bwo gufana ikipe ya Arsenal nk’uko RASC nayo ibufite.

she

Sheikh Hamdan Habimana ukuriye abafana ba Arsenal FC mu Ntara y’Amajyepfo

Habimana yavuze ko umuryango abarizwamo, RASC, uri mu ihuriro n’abandi bagiye bishyira hamwe batandukanye muri Afurika kandi ko ibikorwa n’ibindi babimenyeshwa umunsi ku wundi. Sheikh Hamdan yavuze ko kuba RAFC yarakiriye ibihugu bitandukanye bagakora n’igikorwa cyo gufasha ari RASC yabigizemo uruhare kugira ngo icyo gikorwa kibe.Yagize ati:

Kugira ngo biriya bikunde twabahaye uburenganzira. Abanya-Kenya basabiye bariya ubona bakoranye n’aba hano uburenganzira. Ibyo Perezida(yavugaga Mukasa) arabizi arabigusubiza kuko ni we watanze uburenganzira, arakubwira n’ukuntu byagenze.

Ku bijyanye n’uko RAFC ifite ibyangombwa bya RGB biyemerera gukorera mu Rwanda, yavuze ko buri muntu wese n’utuye i Buzinganjwiri ashobora kwishyira hamwe n’abandi bagakora itsinda, bagahabwa ibyangombwa mu gihe kitarenze amasaha 24. Ati:

Nonaha jya kuri Website ya RDB wandikemo Fan Club, wenda nushaka uvuge mu Majyaruguru. Ejo saa moya bazaba baguhaye icyangombwa nawe uzitwe Fan Club, ube wemewe mu Rwanda. Ni amasaha 24 bifata.

Yakomeje avuga ko nka RASC bafite ibyangombwa byuzuye kuva i Kigali kugera i Londres mu Bwongereza, iwabo wa Arsenal. Ariko ngo RAFC  izwi mu Rwanda gusa, kuko mu Bwongereza nta byangombwa igirayo. Ati:

RGB ni process, yemewe mu Rwanda (yavugaga RAFC) ariko ntiyemewe i Londres. Kandi Arsenal ntabwo ituye mu Rwanda iri i Londres. Ni nayo mpamvu wabonye RDB ifata inzira ikajya i Londres kugira ngo ibanze igirane imishyikirano nayo ibahe uburenganzira bwo gukorana nayo….

Uyu mugabo ariko kandi yavuze ko ikibazo ari amategeko, kuko bamwe bemewe abandi bakaba batemewe. Ngo mu byo bifuje n’uko bamwe baba abayobozi baguhuza b’abafana aribo RASC noneho RAFC ikaba ishami. Ibi ariko ngo ni byo benshi batari kumvikana ntibabivugeho rumwe n’ubwo bose bahuriye ku gufana ikipe ya Arsenal. Yongeyeho ko RAFC yavutse muri 2012, RASC abarizwamo ikavuka muri 2016 bagakora uko bashoboye bagahita babona ibyangombwa. Ati:

Abavutse nyuma babona ibyangombwa mbere y’abavutse mbere. Ba bandi bavutse mbere babona y’uko bimeze nk'aho ahari batwawe uburenganzira bagombaga. Bivuze ngo rero abavutse nyuma bakoze babangura, abavutse mbere bakora buhoro buhoro bitajyanye na vision y’igihugu cyacu. Ubwo rero ntabwo ibyo ngibyo RASC yabizira mwabibaza Arsenal Football Club impamvu yahaye abavutse nyuma uburenganzira bwo gukora.

Mukasa Jean Marie ukuriye Rwanda Arsenal Supporters Club nta byinshi yashatse kuvuga kuri iki kibazo. Yavuze ko byoroshye kumenya uwemewe nk’umufana wa Arsenal mu Rwanda unyuze ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe kugeza kuri website yabo bakoresha. Yavuze ko kuba RAFC yarakoranye n’abanyamahanga mu Rwanda, bagatanga n’inkunga byaturutse ku kuba barahawe uburenganzira na RASC. Yagize ati:

Hari website ya Arsenal, ugende ureba uraza gusanga abemewe n’abatemewe. Ikindi gukorana n’abanyamahanga, burya hari ibyo ugenderaho bya Arsenal. Iyo wemewe abo muri Afurika bahita bagushyira muri group ya whatsapp y’abayobozi bo muri Afurika, mfite chat z’abanyakenya. Iriya yari partneship y’umunya-Kenya washatse gukora biriya bintu kugira ngo ahuze abantu bose. Ntabwo cyari igitekerezo cya bagenzi bacu.

mukasa

Mukasa Jean Marie ukuriye Rwanda Arsenal Supporters Club

Yavuze ko kugira ngo RAFC ikore igikorwa cyo gufasha babanje kubimubwira. Yongeyeho ko nka RASC bafite ihuriro n’abandi bo ku mugabane w’Afurika, ku buryo ibibaye byose babimenya. Yavuze ko ari ikibazo kubona abantu bafana ikipe imwe bapfa ubusa. Ati:

Ndashaka gusobanura neza kino kibazo nita ko ari ikibazo, abantu dufana ikipe imwe tugapfa utuntu tw’ubusa. Izi nduru zavutse kubera Visit Rwanda niko njya mbibona. Gusa twari dusanzwe tubana, tubana muri group, twari twemewe, bari babizi ko twemewe kuko n’iyo wabyirengagiza ariko internet irahari.

Yavuze ko kuba umuntu yemewe mu Rwanda, bitavuze ko azwi n’ahandi. Ngo guhagararira Arsenal ntabwo ubirota, ahubwo ngo bisaba inzira binyuzwamo kugeza uhawe ubwo burenganzira bwo kuyihagararira mu gihugu runaka. Mukasa yavuze ko umunsi RAFC azayibona yanditse kuri website ya Arsenal aribwo bazayemera nk’abafana ba Arsenal mu Rwanda kuko izaba izwi i Londres mu Bwongereza.

Ntarindwa Theodore, Visi Perezida wa RASC yabwiye itangazamakuru kubafasha kwigisha RAFC ko yemerewe gukorera mu Rwanda ariko ko itazwi i Londres mu Bwongereza mu bafana b’ikipe ya ArsenalFC.

jot

Kacyira wari uhagararariye Mayor w'akarere ka Gasabo muri iyi nteko

sbsafana

Linda Umutesi ushinzwe gukurikirana gahunda ya "Visit Rwanda" muri RDB nawe yari ahari

RDB

Siboyintore Jean Bosco ukunda kujya kureba imikino ya Arsenal






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Goodman 5 years ago
    Ubu se koko RDB tugiye kuyishora mu manza zacu koko?ndumva yo bitari bikwiye ko igira uruhande ihagararaho.yo ni umufatanyabikorwa isaha ku yindi ibonyea ibyo yari yiteze bitabonetse yakwegera n'abandi bayifasha kugera ku ntego zayo.izi mpaka zamarwa n'urwego rukuriye abafana muri iyi kipe.
  • Sheikh5 years ago
    @Hamdan, usibye ko utari sheikh kuko nta kaminuza wize izwi y'idini, urasebya iri zina rya "sheikh" kuba uba mu bintu nk'ibi !!! Ntabwo uzigera wumva Musenyeri, padiri cyangwa pasteur mu bintu nk'ibi...!!! Wuga ko witwa Hamdan gusa ariko urekeraho kwiyita Sheikh ubeshya unasebya iyi titre...
  • Habimana 5 years ago
    Uyu se ni umu sheikh wahe ? Umusheikh udasari yibereye muri arsenal...? Uyu azigisha iki bariya ngo nabo babe abasilamu...? Nta n'isoni agira yiyita sheikh...???
  • Naam5 years ago
    Wowe witwa Hamdan uvuze ukuri uwakunyereka naguhemba...! Kuko uriya mugabo umaze imyaka yiyita ngo ni Sheikh narekere aho arasebya idini...by'umwihariko we ku giti cye...!!! Nagerageze akureho kwiyita sheikh kuko siwe nta diplôme afite kuko hari amakuru ahari aturutse ku buyobozi bw'aba sheikh madjilisi...
  • Kayumba4 years ago
    Haro harimwo ubinyima byishi nubujiji bwishi cyane nigute uvugango mwatanze uburenganzira bwuko ibihugu bya frica biza gufatanya na RAFC kd mwaravutse 2016 ibi bikorwa byarahozeho? ahubwo mutoheze amakuru neza mubobe kuvuga watubwira wowe uvugako mwatanze ubutenganzira niba Igihr numvaga RAFC ijya tanzania mubukirwa nkabiriya mwari bwashinge iryo tsinda ryabemewe? ese niba mwari mutararishinga RAFC yahawe nabande uruhushya ko numva arimwe mwarubahatr ngobakire ibihugu byari byarakiriye RAFC mbere? uyumwaka nabwo kenya yarakiriye ibindi bihugu harimwo RAFC ese nabwo nimwe mwabahaye uruhushya rwokujyayo ese niki gituma mwe mutabakira mugatanga urwo ruhushya nuko mutifuza kugirana ubusabane nabobanyamahanga cg? Munsobanurire mwr muri murayo matsinda RAFC na RASC





Inyarwanda BACKGROUND