RFL
Kigali

Bujumbura: Nkusi Arthur yashimishije abitabiriye igitaramo yatumiwemo na Kigingi nyuma y'imyaka 5 atagera i Burundi-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/08/2018 11:11
0


Nkusi Arthur ni izina rimaze kuremera mu ruganda rw'abanyarwenya basetsa abantu kakahava hano mu Rwanda. Uyu musore wamamaye cyane mu bitaramo ategura byitwa Seka Live birangira bitanze Seka Fest kuri ubu uyu munyarwenya yongeye gushimisha abitabiriye igitaramo yari yatumiwemo na Kigingi nyuma y'imyaka itanu atagera i Burundi.



Nkuko bigaragara mu mashusho Inyarwanda.com twabashije kubona uyu munyarwenya yishimiwe bikomeye mu gihugu cy'Uburundi nkuko yari yadutangarije ko agiye kongera gushimisha abarundi nyuma y'imyaka irenga itanu adataramirayo cyane ko muri iyo myaka uyu munyarwenya ukomeye yagiye azamura urwego rwe mu bijyanye no gusetsa cyangwa gutera urwenya nkuwabigize umwuga.

Nkusi Arthur yerekeje i Burundi mu mpera z'iki Cyumweru aho yari agiye kwitabira igitaramo cya Kigingi Summer Commedy aha. Nkusi Arthur akaba yarahuye n'abandi banyarwenya banyuranye Kigingi yatumiye baturuka mu bihugu binyuranye. Iki gitaramo Nkusi Arthur yitabiriye cyabaye ku wa Gatandatu tariki 11 Kanama 2018 akaba yasusurutsaga abamuherukaga mu mwaka wa 2013.

REBA HANO ZIMWE MU NKURU UYU MUSORE YIFASHISHIJE ASETSA ABTABIRIYE IKI GITARAMO

Nkusi Abafana bari bakubise buzuyeNkusi ArthurNkusi Arthur ubwo yasetsaga abitabiriye iki gitaramoNkusi ArthurNkusi Arthur na Kigingi ubwo baganiraga mbere gato ko bajya ku rubyiniroNkusi ArthurNkusi Arthur na Dr Claude bahuriye i Burundi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND