Kigali

BREAKING: Mugisha Samuel yatwaye Tour du Rwanda 2018

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/08/2018 10:37
0 0 0 0 0 Loading... 1

Kuri iki Cyumweru tariki 12/08/2018 umunyarwanda Mugisha Samuel yanditse amateka atwara Tour du Rwanda 2018 nyuma yo gusoza ari imbere ku rutonde rusange.



Umunsi wa nyuma wa Tour du Rwanda 2018 byari ukuzenguruka umujyi wa Kigali (82.2 Km). Azedine Lagab (Algeria) yatwaye aka gace asiga Mugisha Samuel amasegonda abiri. Mu rugendo rwa Kigali-Kigali uciye kwa Mutwe inshuro ebyiri, Azedine Lagab (Algeria) yabaye uwa mbere akoresheje 2h06'20. Azedine Lagab yahageze anganya ibihe na Mugisha Samuel.

Ku rutonde rusange, Mugisha Samuel yaje imbere kuko yasoje Tour du Rwanda 2018 yari ifite ibilometero (946.7 Km) akoresheje 24h26'53". Uwizeye Jean Claude yaje ku mwanya wa kabiri akoresheje 24h27'14" bivuze ko akimurusha amasegonda 21'' yamubitsemo mu gace (stage) ka Kigali-Huye (120.3 Km).

Mugisha Samuel

Mugisha Samuel ni we wegukanye Tour du Rwanda 2018

Kuva ku Cyumweru cya tariki ya 5 Kanama 2018 ni bwo irushanwa rya Tour du Rwanda 2018 ryatangiraga ku nshuro ya 10 kuva mu 2009. Kuwa Mbere tariki ya 6 Kanama 2018 ni bwo Mugisha Samuel yambaye umwenda w'umuhondo mu rugendo rwa Kigali-Huye (120.3 Km). Kuva ubwo kugeza tariki 11 Kanama 2018, Mugisha Samuel ni we wari ugifite umwenda w'umuhondo, umwenda w'icyubahiro mu mukino w'amagare.

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 12 Kanama 2018, wari umunsi wa nyuma wa Tour du Rwanda 2018, umwaka wa nyuma wa Tour du Rwanda iri ku kigero cya 2.2 kuko muri Gashyantare 2019 izakinwa bwa mbere iri ku kigero cya 2.1.

Tour du Rwanda 2018 yasojwe kuri iki Cyumweru abakina bazenguruka umujyi wa Kigali aho basiganywe intera ya kilometero 82.2 (82.2 Km), urugendo basanzemo udupando turindwi(7) twatangiwemo amanota y'abarushije abandi kuzamuka bakazanasangamo sitasiyo ebyiri za SP zatangiwemo amanota yo kubaduka (Sprint).

Dore inzira ya nyuma ya Tour du Rwanda 2018:

Stade Amahoro - Contrôle Technique - Kimironko - Kibagabaga -Akabuga ka Nyarutarama - RDB - Airtel - Stade Amahoro (Inshuro enye) - Contrôle Technique-Kimironko - Kibagabaga - Akabuga ka Nyarutarama - UTEXIRWA - Kinamba - Mu Kanogo - Rugunga - 40 - Tapis rouge - Nyakabanda - Kwa Mutwe - Kwa Nyiranuma-Onatracom -Gereza- MIC - Rond Point - Muhima - Nyabugogo - Kimisagara - Kwa Mutwe- 40- Cosmos - Stade Régional

Tour du Rwanda

Aho basoreje kuri Tapis Rouge i Nyamirambo

UKO URUGENDO RWA NYUMA MURI TOUR DU RWANDA 2018 RWAGENZE

10h00': Abasiganwa bahagurutse mu marembo ya sitade Amahoro babanza gukora inshuro enye bazenguruka urugendo rwo guca kuri Controle Technique-Kimironko-Kibagabaga-Akabuga ka Nyarutarama-RDB-Airtel-Stade Amahoro. Akazenguruko ka mbere karangiye Niyonshuti Adrien, Mugisha Samuel, Munyaneza Didier na Hadi Janvier bari mu b'imbere.

10h50': Byukusenge Patrick na Voss Arnaud bari imbere y'igikundi cyari kirimo Mugisha Samuel wambaye umwenda w'umuhondo.

10h55': Byukusenge Patrick (Benediction Club) na Voss Arnaud (POC Cote de la Lumière) bari imbere y'igikundi amasegonda 23".

11h00': HaileMichael Mulu (Ethiopia) ni we wasoje umuzenguruko wa mbere ayoboye abandi. Mugisha Samuel yari ari inyuma mu gikundi cyari kirimo Byukusenge Patrick (Benediction Club), Voss Arnaud na Adrien Niyonshuti. Uyu HaileMichael Mulu (Ethiopia) yari asanzwe asigwa na Mugisha Samuel amasegonda 21".

11h30': Arujo Bruno (Angola) ni we watwaye amanota ya mbere yo ku mbaduko ya mbere (Sprint) iri ku Kilometero cya (33.9 Km). Uyu Bruno Araujo (Angola) ni we watwaye umwenda w'icyubahiro w'abazi neza kubaduka ubwo Tour du Rwanda 2018 yavaga i Musanze-Kigali kuri uyu wa Gatandatu. Favre Teylaz yamuje inyuma ku mwanya wa kabiri naho Kohr Roman aba uwa gatatu.

11h40': KOHL Roman, FAVRE Teylaz na ARAUJO Bruno bari mu bakinnyi bacomotse (Break Away), basigaga igikundi amasegonda 45".

Amagare

Ku muhanda wo kwa Mutwe mu Biryogo uko byari byifashe mu gihe bari bategereje amagare

 Amagare

Umukinnyi wasozaga akazamuko ko kwa Mutwe bamuhaga amanota y'akazamuko (Climber Classification).

12h00': KOHL Roman, FAVRE Teylaz na ARAUJO Bruno bari mu bakinnyi bacomotse (Break Away), basigaga igikundi amasegonda 53". Abasiganwa bazamutse kuri 40.

12h15': Abasiganwa bazamutse bwa mbere kwa Mutwe, David Gishora (Kenya Riders Safaricom) yari ari imbere y'igikundi kirimo Mugisha Samuel, Ndayisenga Valens, Uwizeye Jean Claude.

12h25': Abasiganwa bazamutse kwa Mutwe abacomotse basiga abari inyuma amasegonda 10". Bazamutse kuri Gereza-MiC-Rondpoint-Muhima-Nyabugogo-Kimisagara-Kwa Mutwe-Kuri 40-Cosmos Nyamirambo-Tapis Rouge (Finish).





Umwanditsi

Mupende Gedeon Ndayishimiye

-

Sura Umwanditsi Nyandikira

IBITECYEREZO

  • Mujyanama4 months ago
    Cong's to Mugisha Samuel!! You deserve it!

Inyarwanda BACKGROUND

Copyright © 2008-2018 Inyarwanda Ltd
RSS