Kigali

Riderman yashimangiye igikundiro cye mu bitabiriye umugoroba uteguza isozwa rya Tour du Rwanda 2018-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/08/2018 22:13
0 0 0 0 0 Loading... 1

Kuri uyu wa Gatandatu, Umuraperi Gatsinzi Emery washinze imizi nka Riderman mu njyana ya Hip Hop yasize amateka n’urukumbuzi mu bafana n’abakunzi bitabiriye umugoroba wahurije hamwe abanyamuziki b’amazina azwi hano mu Rwanda bakoze igitaramo kibimburira isozwa ry’irushanwa ry’amagare mu Rwanda, Tour du Rwanda 2018, yogoga imisozi n’imir



Iki gitaramo cyabereye mu mujyi wa Kigali mu mbuga ngari y’inyubako ya CHIK hafi na gare, ku gicamunsi gishyira igicuku cy’uyu wa 11 Kanama 2018. Ni igitaramo cyayobowe n’abashyushyarugamba bakomeye babiri, Mc Sylivie ndetse na Mc Kate Gustave wa Radio/Tv10. Aba bombi, uko bakuranwaga indangururamajwi, ni nako bibutsaga abitabiriye iki gikorwa kwirinda Sida bipimishiriza ku gihe, uwo binaniye agakoresha agakingirizo.

Banavuze ko kwirinda biruta kwivuza, bongera ho ko buri munyarwanda akwiye ubuzima buzima. Uyu mugoroba wahuje ibihumbi n’ibihumbi wateguwe na Federasiyo y’amagare mu Rwanda, FERWACY, yashimiwe byimbitse. Ni ku bufatanye kandi n’uruganda rwa SKOLl kugeza kuri Ambassade y’Amerika.

MC

Abashyushyarugamba bayoboye iki gitaramo

Ku rubyiniro habanje, Itorero Leaf rigizwe n’abasore n’inkumi bakibyiruka bakaraga umubyimba n’ibizigira amaso akanyurwa byanze bikunze. Mu minota irenga makumyabiri bamaze ku rubyiniro, bacinye akadiho bisendereza ibyishimo by’abakunzi b’umuco nyarwanda.

Bakurikiwe n’umusore witwa Igor Mabano, umunyamuziki wishimiwe bikomeye muri iki gitaramo akaba n’umwarimu ku ishuri rya muziki rya Nyundo, yaririmbye mu buryo bwa Live avanga na Play Back. Mbere yo kugera ku rubyiniro, Mc Kate yabwiye abari muri iki gitaramo ko uyu musore ari mwiza, ngo abahungu basohokanye n’inkumi babakomereho.

Nyuma ya Igor, haje abaririmbyi bo muri Amerika nabo banyuze benshi mu njyana n’ibicurangisho bya Live byakumbuje benshi bya bihe. Aba nabo, bakurikiwe na Social Mula waririmbye nyinshi mu ndirimbo ze afashwa byihariye n’abafana be bamweretse ko bacengewe n’indirimbo yakoze. Social Mula ku rubyiniro yaririmbye indirimbo nka “Ku ndunduro”, “Amahitamo”, “Super Star”, “Isegonda”, “Umuturanyi” n’izindi zatumye atambuka gitwari.

ujmusos

Uyu musore yacyuye akabizu yahawe na Mc Sylivie

Dream Boys yaserutse iri kumwe n’ababyinnyi banyuze benshi. Baririmbaga baherekezwa n’amajwi y’ababakunze kuva bagitangira umuziki kugeza n’ubu. Muri iki gitaramo, Dream Boys yaririmbye indirimbo “Wagiye kare”, “Bucece”, “Mumutashye” , “Isano” n’izindi zatumye aba basore b’inzozi bakurirwa ingofero.

Butera Knowless wakoresheje imbaraga nyinshi ku rubyiniro, yeretswe urukundo agera aho akura umupiramo arawukenyera, asaba abasore biteguye kumusanga ku rubyiniro bagafatanya kubyina. Uyu muhanzikazi uhagaze bwuma mu muziki, yaririmbye indirimbo nka “Darling”, “Ujya unkumbura” , “Te Amo” , “Ko nashize” n’izindi zatumye abafana bazamura amaboko.

Riderman niwe wavugije umurishyo wa nyuma muri iki gitaramo. Yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe kugeza n’ubu, abafana bari mu bicu, yaririmbaga ababaza niba bameze neza, nabo bakamwikiriza ko ari abanyabirori bizihiye ibyo abaha.

Indirimbo “Nta kibazo” yahuriyemo n’abandi bahanzi yongeye kuzamura igikundiro kuri we, abari muri iki gitaramo bavuza akaruru kuva ku yonka kugeza ku bageze mu masaziro bari muri iki gitaramo.

Uyu muraperi yakoresheje imbaraga nyinshi asimbuka, ubundi agahindaguranya urukinga rw’ingofero imbere n’inyuma. Yaririmbye indirimbo nka: “Intare n’inkende”, “Inyuguti ya R”, “Wancitse vuba” “Holo” n’izindi nyinshi zatumye amara hafi iminota irenga mirongo itatu ku rubyiniro zisiga yongeye gushimangira igikundiro cye nk’icyo yakoreye ubwo yegukanaga Primus Guma Guma Super Stars.

AMAFOTO:

skol

Skol mu baterankunga b'imena

itorero

leaf

Itorero leaf

igor

mabano

Igor Mabano

usa

bacuranz3

banyuze

Abacuranzi bo muri USA banyuze benshi

socila

mula

imbere

Social Mula imbere y'abafana

boys

inzozi

Abasore b'inzozi nabo beretswe urukundo

uyu mufana

ymubam

Uyu mufana yabyinishije Knowless biratinda

boyse oinbere

mana

Riderman yageze ku rubyiniro akumbuwe

yerekanye

ubuah

Yerekanye ubuhangange bwe






Umwanditsi

Janvier Iyamuremye

-

Sura Umwanditsi Nyandikira

IBITECYEREZO

  • Mc5 months ago
    Hahahahaha ubu aba Mc babaye babiri noneho icyambere (icya Musanze) yarumwe hahahaha sha muransetsa cyane mwabanyamakuru mwe muransetsa cyaneeeeee kandi nanone muransetsa

Inyarwanda BACKGROUND

Copyright © 2008-2019 Inyarwanda Ltd
RSS