RFL
Kigali

Gabiro Guitar yakoreye igitaramo muri Ambassador’s Park-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/08/2018 13:17
0


Umunyamuziki Gabiro Guitar yaraye akoreye igitaramo gikomeye Ambassador’s Park iherereye i Gikondo mu Karere ka Kcukiro aho yishimiwe n’umubare utari muke w’abasohokeye basangira amafunguro n’ibyo kurya byizihiye umubiri wabo.



Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Kanama 2018 mu cyiswe WEYOTAP bisobanura Weekly Youth Talent Performance (Igitaramo ngaruka cyumweru kigaragarizwamo impano ziri mu rubyiruko). Gabiro yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe kugeza ku ndirimbo nshya aherutse gushyira hanze. Yaririmbye afashwa n’abari basohoye muri Ambassador’s Park bataramye kugeza bucyeye.

Uyu musore Gabiro Gilbert azwi na benshi mu ruhando rwa muziki nka Gabiro Guitar, ni umunyempano wanitabiriye amarushanwa yahuzaga abanyamuziki baturutse mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba n’ahandi, Tusker Project.

nyiri

Nyiri Ambassador's Park Nzatunga Emmanuel aba yicaye afata kamwe acengerwa n'umuziki 

Gabiro wibanda mu njyana na Afrobeat afite indirimbo nyinshi zakomeje izina rye nka: ‘Byakubera Byiza’ yuzuye impanuro yacuranzwe ahatabarika; yakoze kandi iyitwa ‘Special’, ‘Do re mi fa sol’, ‘Amahirwe’ yakoranye na Davy Ranks, ‘Umusonga’, ‘Kalorina’ yakoranye na Dream Boys igatumbagiza izina rye n’inzi nyinshi ziyongera ku bihangano acyibikiye abakunzi be.

Uretse gususurutswa n’abanyamuziki batandukanye, Ambassador’s Park isanganywe n’izindi serivisi zitandukanye: Sauna&Massage, Bar&Restaurant, Rooms: Amacumbi, Free Wifi (internet nziramugozi), Night Club, Stream Car Wash. Ambassador’s Park iherereye ku muhanda wa KK 696 ST, iteganye n'urusengero rwa Eglise Mathodiste i Gikondo mu Karere Ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali.

AMAFOTO:

IMBERE

Gabiro imbere y'abasohokeye muri Ambassador's Park

abasore

abari muri iki gitaramo

Abari muri iki gitaramo bafata agafoto k'urwibutso

bidhimer

AMAFOTO: IRADUKUNDA DESANJO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND