Mu Rwanda hari kuba imurikagurisha Mpuzamahanga ry’umwaka wa 2018 (Expo 2018) ryatangiye tariki 26 Nyakanga 2018 aho ribera mu mujyi wa Kigali i Gikondo. Abantu benshi bakunda kujya muri iri murikagurisha ngarukamwaka cyane ko riba ririmo byinshi bitandukanye.
Zimwe mu mpamvu zituma abantu baba abana n’abakuru bose bisanga muri iri murikagurisha ni uko buri kimwe cyose umuntu ashobora gukenera yaba umwana cyangwa umuntu mukuru yageze muri Expo akibona, guhaha biba bikorwa, kwishima, gusangira byose biba bishoboka cyane muri iri murikagurisha.
Muri uyu mwaka hari impinduka zagaragaye muri iri murikagurisha, aho kwinjira bisaba ikarita imenyerewe nk’iy’urugendo ya Tap&Go, iriho amafaranga nk’uko bitangazwa n'Ubuyobozi bw’Urugaga rw’abikorera PSF Rwanda na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda MINICOM. Aba bayobozi bavuga ko iyi gahunda yo gukoresha Tap&Go ku bitabira imurikagurisha mpuzamahanga byakozwe mu murongo wa Leta y’u Rwanda hagamijwe kwimakaza ubukungu buzira inoti n’ibiceri mu ntoki buzwi nka Cashless economy.
Aho Skol ikorera muri Expo 2018
Abitabira iri murikagurisha rero, SKOL ibafitiye agashya aho kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Kanama 2018, abazajya muri Expo aho Skol ikorera muri iyi Expo ku mugoroba bazataramirwa n’umuhanzi King James bisomera ku binyobwa bya Skol. Abanyarwanda bose, by'umwihariko abakunda umuhanzi King James ndetse n'abakunda ibinyobwa bya Skol kuri uyu wa Gatandatu ntimuzabure muri Expo aho ibicuruzwa bya Skol biba biri.
King James azaririmbira abakunzi ba Skol muri Expo 2018
TANGA IGITECYEREZO