RFL
Kigali

Kigali:Hafunguwe uruganda rw’imyenda ikorerwa mu Rwanda rwitwa Cretos Productions hamurikwa imyenda itandukanye

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:30/07/2018 17:23
2


Mu gikorwa cyo gufungura uruganda rw’imyenda ikorerwa mu Rwanda rwa Cretos Productions hamuritswe imyenda itandukanye ikorerwa mu Rwanda aho ibitambaro biyikora bimwe biva imahanga intego y’urwo ruganda ikaba ari ukwambika abanyarwanda n’abanyamahanga.



Ni igikorwa cyabaye kuwa 6 w’icyumweru tuvuyemo, kibera kuri Pisine ya Villa Portofino Hotel i Nyarutarama. Ubwoko butandukanye bw’imyenda bwarerekanwe harimo iyadozwe mu gitenge, amatise, imyenda yo kujyana mu birori nka soire n’ibindi, imyenda yo kujyana mu biro, iyo kwambara mu gihe cy’izuba, mu gihe cy’imvura, iyo kogana, iyo kujyana mu kazi gasanzwe ndetse banagaragaje umwihariko w’umwambaro w’ubukwe.

Cretos Prodections

Umwenda w'abageni wakozwe na Cretos Productions 

Abanyamideri batandukanye barimo abakobwa n’abahungu bamuritse imideri ikorwa n’uruganda rwa Cretos Productions harimo n’umwana muto cyane w’umukobwa washimishije benshi mu myambaro myiza cyane yakozwe na Cretos Productions.

Cretos Prodections

Umwe mu banyamideri bashimishie abantu cyane

Jacqueline watangije uru ruganda mu ijambo rye ryo gufungura ku mugaragaro uruganda rwa Cretos Productions yasobanuriye abanyarwanda bari bitabiriye iki gikorwa ibijyanye na Cretos Productions ko ari uruganda ruje kuzana impinduka no kurushaho guhesha agaciro ibikorerwa mu Rwanda, Made In Rwanda aho ibitambaro bimwe bizajya bivanwa i Burayi bikazanwa mu Rwanda bigakorwamo imyambaro itandukanye ikagurwa n’abanyarwanda ndetse bakanayigemura iyo mu mahanga bakambara imyenda yakorewe mu Rwanda mu kurushaho kandi gufasha gahunda ya Leta yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda no guca imyambaro ya Caguwa.

Cretos Prodections

Jacqueline nyiri Cretos Productions yasobanuriye abantu iby'uru ruganda

Abitabiriye iki gitaramo cyiswe ‘Fashion Experience’ basusurukijwe n’umuhanzikazi ukunzwe n’abatari bake mu Rwanda, Marina wo muri The Mane dore ko na Bad Ram nyiri The Mane ndetse na Queen Cha babana muri The Mane bari baje kumushyigikira. Marina muri bwa buryo bwe aririmbamo anazengruka mu bafana ashotora cyane abahungu, yari yambaye akenda kagufi cyane, yasusurukije abitabiriye ibyo birori.

Cretos Prodections

Marina yasusurukije abitabiriye ibi birori

Cretos Prodections

AMAFOTO:

Cretos Prodections

Cretos Prodections

Cretos Prodections

Queen Cha yari yaje gushyigikira Marina mugenzi we

Cretos Prodections

Miss Popularity ni umwe mu bitabiriye ibi birori






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ntagwabira5 years ago
    murakoze cyane shaka gukorana nawe nkaba umukiriya wanyu 0728981161
  • uwimana gabriel5 years ago
    mushyireho amamodoka azajya atugezaho imyenda muduhe na nomero twabahamagaraho mukayitwoherereza





Inyarwanda BACKGROUND