Mu gikorwa cyo gufungura uruganda rw’imyenda ikorerwa mu Rwanda rwa Cretos Productions hamuritswe imyenda itandukanye ikorerwa mu Rwanda aho ibitambaro biyikora bimwe biva imahanga intego y’urwo ruganda ikaba ari ukwambika abanyarwanda n’abanyamahanga.
Ni igikorwa cyabaye kuwa 6 w’icyumweru tuvuyemo, kibera kuri Pisine ya Villa Portofino Hotel i Nyarutarama. Ubwoko butandukanye bw’imyenda bwarerekanwe harimo iyadozwe mu gitenge, amatise, imyenda yo kujyana mu birori nka soire n’ibindi, imyenda yo kujyana mu biro, iyo kwambara mu gihe cy’izuba, mu gihe cy’imvura, iyo kogana, iyo kujyana mu kazi gasanzwe ndetse banagaragaje umwihariko w’umwambaro w’ubukwe.
Umwenda w'abageni wakozwe na Cretos Productions
Abanyamideri batandukanye barimo abakobwa n’abahungu bamuritse imideri ikorwa n’uruganda rwa Cretos Productions harimo n’umwana muto cyane w’umukobwa washimishije benshi mu myambaro myiza cyane yakozwe na Cretos Productions.
Umwe mu banyamideri bashimishie abantu cyane
Jacqueline watangije uru ruganda mu ijambo rye ryo gufungura ku mugaragaro uruganda rwa Cretos Productions yasobanuriye abanyarwanda bari bitabiriye iki gikorwa ibijyanye na Cretos Productions ko ari uruganda ruje kuzana impinduka no kurushaho guhesha agaciro ibikorerwa mu Rwanda, Made In Rwanda aho ibitambaro bimwe bizajya bivanwa i Burayi bikazanwa mu Rwanda bigakorwamo imyambaro itandukanye ikagurwa n’abanyarwanda ndetse bakanayigemura iyo mu mahanga bakambara imyenda yakorewe mu Rwanda mu kurushaho kandi gufasha gahunda ya Leta yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda no guca imyambaro ya Caguwa.
Jacqueline nyiri Cretos Productions yasobanuriye abantu iby'uru ruganda
Abitabiriye iki gitaramo cyiswe ‘Fashion Experience’ basusurukijwe n’umuhanzikazi ukunzwe n’abatari bake mu Rwanda, Marina wo muri The Mane dore ko na Bad Ram nyiri The Mane ndetse na Queen Cha babana muri The Mane bari baje kumushyigikira. Marina muri bwa buryo bwe aririmbamo anazengruka mu bafana ashotora cyane abahungu, yari yambaye akenda kagufi cyane, yasusurukije abitabiriye ibyo birori.
Marina yasusurukije abitabiriye ibi birori
AMAFOTO:
Queen Cha yari yaje gushyigikira Marina mugenzi we
Miss Popularity ni umwe mu bitabiriye ibi birori
TANGA IGITECYEREZO