RFL
Kigali

Rubavu: Habaye igikorwa cyo gutoranya abana bafite impano mu kumurika imideli-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:30/07/2018 13:55
1


Taliki 28 Nyakanga 2018 mu karere ka Rubavu habereye umuhango wo guhitamo abana bafite impano mu kumurika Imidele, aho babanje kwiyerekana imbere y’akanama nkemurampaka ndetse n’abari bitabiriye ibi birori.



“Kumurika Imideli n’uburyo bwiza twakoresha mu gufasha urubyiruko kwihangira imirimo no kugaragara neza mu bandi binyuze mu myambarire n’ikinyabupfura”Mugabo Alex umuyobozi wa 1000 Hills Agency yabitangaje nyuma y’umuhango wo gutoranya  abana bazafashwa guteza imbere impano zabo muri Modeling mu karere ka Rubavu.

Nyuma yo kumurika imiderli, hatoranyijwe abana batanu barushije abandi ari nabo bazafashwa na 1000 Hills Modeling Group isanzwe ikorera mu mujyi wa Kigali ariko igiye gufungura ishami mu karere ka Rubavu. Saa kumi zuzuye (6h00) za nimugoroba ni bwo igikora nyir’izina cyatangiye aho urubyiruko rw’abasore n’inkumi rwari rwitabiriye amarushanwa rwiyeretse akanama nkemurampaka ndetse n’abaribitabiriye muri rusange.

Kumurika imideri

Mbere y'igitaramo

Bose barangije kwiyerekana mu kivunge hagiye haza umwe umwe  mu ntambwe zibereye amaso maze akabazwa ibibazo bitandukanye ku buzima busanzwe ariko byibanda ku gikorwa cyo kumurika imideli by’umwihariko mu buzima busanzwe ndetse no ku muco w’igihugu muri rusange dore ko mu mideli ari naho hagaragarira imyambarire itandukanye igaragaza umuco runaka bitewe n'aho ukina ari.

Uretse imideli kandi mu gihe akanama nkemurampaka kabaga kagiye kwiherera ngo gafate umwanzuro abahanzi nabo bahawe umwanya maze biyereka abarahaho, muri abo bahanzi baririmbye harimo umuhanzi El Kennedy wahavuye abatijwe Bruce Melody bitewe n’uburyo aririmbamo neza ahogoza nk’umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda Bruce Melody uherutse gutwara irushanwa rya mbere mu gihugu.

Uyu musore El Kennedy yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze nka Warabimenye, Day of love ndetse n’iyo yise Umunyenga. Umuhanzi Apple Gold muri Hip Hop yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze nka Twabishobora ndetse na Warandemewe. Uyu muhanzi    yatangarije Inyarwanda.com ko ari umwanya mwiza wo kwiyereka abakunzi be ndetse akanigira byinshi ku biganiro biba byatanzwe. Uyu musore kandi yasobanuye neza ko akunda imideli cyane n'ubwo atabikora ariko ngo yishimira uburyo abanyamideli bafasha abahanzi mu kwambara ndetse ku bwe ngo imideli yigisha nyiri kubikora kwiyubaha ndetse no kugaragara neza mu bandi, uyu muhanzi yashimiye byimazeyo abateguye iki gikorwa ndetse abasaba ko babikomeza no mu tundi duce tw’igihugu.

Mu ijambo rye umuyobozi ushinzwe imyitozo muri 1000 Hills Mugunga Jimmy   yambwiye abitabiriye ikigikorwa ko intego yabo ari ukuzenguruka mu duce dutandukanye tw’igihugu bashaka impano mu rubyiruko mu bijyanye no kwerekana Imideli na cyane ko ngo batekereza ko uyu mwuga ugezweho ndetse wageza urubyiruko kuri byinshi mu gihe bawukoze bawukunze. Uyu muyobozi wa Thousand Hills kandi yavuze ko ikindi kintu kiba kigamijwe muri uyu muhango ari ukwereka inzira nziza urubyiruko mu buryo bwo gukoresha impano zabo ndetse no kwitanga ngo iyo mpano bayibyaze umusaruro na cyane ko benshi babura amahitamo nyuma yo kumenya ko bafite impano runaka bitewe no kubura aho kwigaragariza. Yagize ati:

Ni byo rwose birumvikana hano haje urubyiruko rutandukanye kandi rwaje ku bw’impamvu imwe yo kwigaragaza ndetse no kwereka akanama nkemuarampaka urugero ruriho ariko nkatwe twateguye iki gikorwa hari byinshi tureba muri mwe kandi burya, impano irarema ndetse biragora kumenya impano ufite ariko twe icya mbere tubafasha harimo no kubereka ko hari impano mufite by’umwihariko bamwe badakunze kubona amahirwe yo kwigaragaza,umwuga wo kwerekana imideli n’umwuga mwiza ushobora guteza imbere nyirawo mu gihe wakozwe neza. Mu gihe rero umwana twafashe tuzaba tumaze kumwereka ko afite impano tuzakurikizaho kumwereka uburyo yayikoresha maze ikamubyarira umusaruro kandi tuzi ko intego twihaye tuzazigeraho ntakabuza mu gihe n’urubyiruko rwamenye kwitangira impano rufite kandi nta yandi mahitamo yabaye ahari nyuma yo kumenya ho icyerekeza cyawe kiri.

Muri ikigikorwa hitabiriye abana 15 bakuwemo 7 bahize abandi bagahabwa amahirwe yo gukorana na 1000 Hills mu karere ka Rubavu; Iragena Evelyne ,Shami Melisa, Sharmant Lukambo wari waturutse muri Repubuliks Iharanira Demokarasi ya Kongo ndetse na Shyaka Derick ni bamwe mu bagize amahirwe yo gutsinda. Mu kiganiro bahaye Inyarwanda.com bose bahurije ku kintu cyo kuba bagiye gukora umwuga wo kumurika imideli nk’akazi kabo ka buri munsi kandi bakaba bazi neza ko hari aho bizabageza nk’urubyiruko ndetse bakanerekana umuco w’igihugu binyuze mu myambarire bazajya bambara na cyane ko uyu mwuga ubafasha kugaragara neza mu bandi.

Kumurika imideri

1000 Hills Agency

Kumurika imideri

Abari bagize akanama nkemurampaka

Kumurika imideri

Iragena Evelyne yiyerekana

Kumurika imideri

Lukambo waturutse muri DRC

Kumurika imideriKumurika imideriKumurika imideri

Photo: Lion Images






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mimie5 years ago
    Arikose noneho ibi Niki biri murubyiruko asyiiii





Inyarwanda BACKGROUND