RFL
Kigali

Tizama Bar&Restaurant yahaye ikaze ku mafunguro ateguranye ubuhanga abitabira Shyuha Festival

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/07/2018 22:13
0


Tizama Bar&Restaurant yateguje abanyarwanda n’abanyamahanga bari bwitabire ibirori bikomeye bya Shyuha Festival amafunguro n’ibinyobwa biteguranywe ubuhanga izabagezaho.



Shyuha Festival, ni iserukiramuco rigiye kongera kuba aho hazamurikirwa moto n’imodoka bifite umwihariko. Iri serukiramuco ryaherukaga muri Mutarama uyu mwaka aho ryizihiye benshi mu bitabiriye ibi birori. Ibi birori byo kumurika ibinyabiziga bifite umwihariko biraba kuri uyu wa Gatandatu tariki 21/07/2018. Tizama Bar&Restaurant ivuga ko yiteguye kwakira neza abayigana nk’ibisanzwe.

TIZAMA Bar & Restaurant yafunguye irindi shami i Gahanga ku kibuga cya Cricket-AMAFOTO

Tizama iherutse gufungura irindi shami i Gahanga

Mu minsi ishize ni bwo Tizama Bar&Restaurant yafunguye irindi shami rishya ku kibuga mpuzamahanga cya Cricket cyubatswe i Gahanga mu rwego rwo gukomeza gufata neza abakiriya no kubegereza serivisi inoze.

Ushaka kugana ishami rya Tizama Bar& Restaurant riri i Nyamirambo, yitegeye Bank of Kigali (BK) ku muhanda wa KN 127 ST. Unyuze kuri Banque Populaire ukazenguruka ni ku muhanda wa KN 125 ST na KN 144 ST.

Ushaka gutanga gahunda mbere y’uko uhagera cyangwa se ushaka ko batekera ubukwe bwawe n’ibindi birori by’imbonekarimwe mu buzima bwa muntu wahamagara kuri 0788261855, waba ukoresha E-mail wabandikira kuri rurangwamedard@gmail.com cyangwa se medaricent@yahoo.com.

Gusangira no kuganira n’inshuti muri Tizama Bar&Restaurant ntuzahangayika wibaza uko wishyura mu gihe udafite amafaranga mu ntoki. Bakoresha uburyo bugezweho bwo kwishyura ukoresheje Mobile Money, utumashini twa POS ndetse n'akamishini ka Bank of Kigali (BK).

Bwa mbere mu Rwanda hagiye kubera Iserukiramuco ry’imodoka zihariye ryiswe ‘Shyushya Festival’

Shyuha Festival iraba kuri uyu wa Gatandatu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND