RFL
Kigali

Bidasubirwaho Christafari ikunzwe cyane ku isi igiye kuza mu Rwanda mu gitaramo yatumiwemo na Beauty For Ashes

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/07/2018 19:40
2


Mu minsi ishize Inyarwanda.com twabagejejeho inkuru ivuga ko Christafari igiye kuza mu Rwanda, gusa ntabwo twari twakamenye abayitumiye. Kuri ubu hatangajwe ko Christafari igiye kuza mu Rwanda mu gitaramo yatumiwemo na Beauty For Ashes.



Christafari ni itsinda rihimbaza Imana mu njyana ya Reggae. Rikunzwe cyane ku rwego rw'isi. Kuri ubu aba baririmbyi bategerejwe mu Rwanda mu gitaramo batumiwemo na Beauty For Ashes yamamaye mu ndirimbo; 'Siripurize', 'Yesu ni sawa', 'Turashima'. Amakuru y'uko Christafari bagiye kuza mu Rwanda mu gitaramo 'Unstoppable' cya Beauty For Ashes, Inyarwanda.com yayatangarijwe na Kavutse Olivier umuyobozi wa Beauty For Ashes.

Christafari batumiwe mu Rwanda na Beauty For Ashes

Mu gihe muri iyi minsi abagize itsinda Christafari bari gukorera ibitaramo muri Afrika, amakuru yizewe agera ku Inyarwanda.com aravuga ko bagiye no kuza mu Rwanda. Kavutse Olivier yagize ati:"Christafari band izafatanya na Beauty For Ashes mu gitaramo cyabo 'Unstoppable concert' kizaba ku wa gatandatu tariki 04/08/2018 kuva Saa kumi n'imwe z'umugoroba, Camp Kigali." Kwinjira muri iki gitaramo ni 5,000Frw mu myanya isanzwe ndetse naho mu myanya y'icyubahiro akaba ari 10,000Frw.

Image result for Beauty For Ashes igitaramo Inyarwanda

Bamwe mu bagize Beauty For Ashes

GrooveAwardsRwanda2017

Ubwo Beauty For Ashes yashyikirizwaga igihembo cya Groove Award Rwanda 2017

Beauty For Ashes (B4A) yatumiye Christafari, yatangiye umuziki mu mwaka wa 2010, kugeza ubu irashima Imana ko igikomeje umurimo w’Imana kabone n’ubwo hari abo batangiranye batakiri kumwe bitewe n’impamvu zinyuranye. Iri tsinda rikunzwe mu ndirimbo zinyuranye zirimo; Turashima, Yesu ni we Super star, Siripurize, Yesu ni sawa, Ni uwa mbere, The wonders of the son n'izindi zinyuranye. 

Christafari bategerejwe mu Rwanda ni bantu ki?

Christafari ni itsinda ryashinzwe mu mwaka wa 1990 n'umunyamerika Mark Mohr wakuriye mu muryango w'abakristo. Christafari, ni ryo tsinda rya mbere ku isi ry'abahanzi b'abakristo bakora umuziki wa Gospel mu njyana ya Reggae. Kuva iri tsinda rishinzwe kugeza uyu munsi, rimaze kugurisha album z'indirimbo zigera ku bihumbi 500 (Kimwe cya kabiri cya miliyoni). Magingo aya ni nabo baza ku isonga ku isi mu bahanzi ba Gospel bakora injyana ya Reggae bagurisha cyane umuziki wabo. 

Image result for Christafari

Christafari bagiye kuza mu Rwanda ku nshuro yabo ya mbere

Christafari bamaze gukora indirimbo zinyuranye zikunzwe ku isi yose. Izo ndirimbo zirimo: Hosanna (imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 10 kuri Youtube), Here I am to worship, Oceans (Where Feet May Fail), How great is our God, 10,000 reasons, Rescue me, He is greater than I n'izindi. Orginal love ni imwe mu ndirimbo zabo nshya, bayishyize hanze mu kwezi kwa Nyakanga muri 2018. Bijyanye n'amakuru dufite, Christafari bazataramira mu Rwanda mu ntangiriro z'ukwezi kwa Kanama uyu mwaka. Inyarwanda.com tuzakomeza kubakurikiranira aya makuru.

REBA HANO 'HOSANNA' YA CHRISTAFARI

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Piter5 years ago
    Egoko ababapagani koko bagumyiyongiyo Reba ukuntu bameze ntaho bataniye nababanywatabi imisatsi yasaziyeho kuberako itabi
  • 5 years ago
    Ikunzwe ite ku isi ko tutanayizi kereka niba hari indi si itari iyi ubundi se jo ndeba bubye akazina k abarastafari abo iyi bahimba akabo.





Inyarwanda BACKGROUND