RFL
Kigali

Umunyempano Audia Intore yashyize hanze indirimbo ‘Umugozi Umwe’ irata u Rwanda-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/07/2018 7:45
3


Umuhanzi mu njyana Gakondo Audia Intore yashyize hanze indirimbo yise ‘Umugozi umwe’, irata ubwiza bw’U Rwanda inakangurira abanyarwanda gufatana urunana batahiriza umugozi umwe.



Mu ndirimbo uyu mukobwa amaze guhanga harimo iyo yise ‘Sine ya mwiza’, ‘Urungano’, ‘Umugozi umwe’ yashyize hanze, n’izindi nyinshi. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, yavuze ko yatangiye kuririmba afite imyaka 12 y’amavuko. Ati “ Natangiye kuririmba mfite imyaka 12 gusa. Nibwo natangiye kumva ko naba umuhanzi by’ukuri.”

Avuga ko muri 2012 aribwo yatangiye gusubiramo indirimbo z’abandi bahanzi b’abanyarwanda n’abandi. Nyuma y’aho nawe atangira gukora indirimbo ze ku giti cye aho avuga ko kuri ubu afite indirimbo eshanu.

audia

Mu butumwa bukubiye mu ndirimbo ‘Umugozi umwe’ yavuze ko ari indirimbo “abwira abanyarwanda gutahiriza umugozi umwe bigira ku mateka bubaka ejo hazaza, hubakwa U Rwanda ruzira urwango.”

Mu ntego yihaye mu buzima bwe harimo gukomeza gukora umuziki adacitse intege agamije kumurikira impano ye abanyarwanda. Ati “Ni ugutera imbere nkamurikira impano yanjye abanyarwanda. Kandi nkateza umuco wacu imbere, nshishikariza urubyiruko gukunda umuco wacu.”

Audia Intore amaze kuririmba mu bitaramo no mu bukwe atibuka neza umubare, gusa avuga ko yaririmbye muri: ‘Umurage nyawo Kamaliza Concert’, ‘Iwacu Concert’, ‘Gakondo Accoustic Gala’, ‘Rwanda Connect Gala’, ‘Smart Service Awards’ n’ibindi byinshi.

audia intore

intore audia

intore

Audia Intore avuga ko arajwe ishinga no kumurikira abanyarwanda impano ye

UMWANA HANO 'UMUGOZI UMWE' YA AUDIA INTORE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nicole 5 years ago
    Blessingclara 82 @ yahoo. Com
  • Manual5 years ago
    Ikiwani.com
  • Nana5 years ago
    Good song , courage Audia





Inyarwanda BACKGROUND