RFL
Kigali

Young Grace amaze iminsi i Rubavu ku ivuko aho yagiye kuruhukira nyuma ya PGGSS8

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/07/2018 14:57
2


Tariki 14 Nyakanga 2018 nibwo Young Grace kimwe n'abahanzi icumi bahataniraga igikombe cya Primus Guma Guma Super Star yabaga ku nshuro ya munani bakoze igitaramo cya nyuma, uyu muhanzikazi waje muri batatu ba mbere batowe cyane n'abakunzi ba muzika akaba yarahise yerekeza iwabo ku Gisenyi kuruhuka.



Nyuma y'akazi gakomeye uyu muhanzikazi yakoze mu irushanwa rya PGGSS8 uyu muhanzikazi wabaye uwa kabiri mu batowe cyane n'abakunzi ba muzika akaba uwa gatandatu mu bahanzi bitwaye neza imbere y'abagize akanama nkemurampaka uyu muhanzikazi yahise yerekeza Rubavu mu ntara y'Uburengerazuba aho anavuka ajya gufata akaruhuko ndetse no kongera gusubiza ubwenge ku gihe mbere y'uko yongera kubura ibya muzika.

Uyu muhanzikazi wahagurutse i Kigali tariki 15 Nyakanga 2018 yabwiye Inyarwanda ko yagiye ku ivuko kugira ngo afate umwanya asubize ubwenge ku gihe bityo abashe kongera  gusubiza ubwenge ku gihe no kuruhuka nyuma y'igihe kitari gito yari amaze mu irushanwa. Yongeyeho kandi ko yari akeneye kujya ahantu hatari i Kigali akaba ariho aruhukira aha rero akaba yarasanze ari mu rugo iwabo aho amaze igihe kingana n'icyumweru ari kumwe n'umuryango we.

Young Grace mu gitaramo cya nyuma cya PGGSS8

Icyakora nyuma y'icyumweru cyose uyu muraperikazi ari kubarizwa mu karere ka Rubavu, yatangarije Inyarwanda.com ko mu mpera z'iki cyumweru agomba kugaruka mu mujyi wa Kigali aho agomba kuza gukomereza akazi ke ka muzika ndetse no gukomeza gushimisha abakunzi be banamweretse urukundo mu gihe yari abakeneye ngo bamutore mu irushanwa rya PGGSS8 dore ko yabaye uwa kabiri mu batowe cyane.

Young Grace yatangarije Inyarwanda.com ko afite indirimbo nshya ari gutegura gushyira hanze mu minsi ya vuba ndetse atangaza ko bidashobora kurenza icyumweru kimwe adashyize hanze indirimbo ye nshya.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dhina5 years ago
    courage ma wari wagerageje cyane umwanya wagize ntabwo Ari mubi,ubutaha uzagitwara
  • intwali frank5 years ago
    nibyiza cyne kdi iyowakoze ugomba kuruhuka warakoze nubwo bitagenze nexa arko wakoze akazi katoroshye kdi twizeyeko umwaka utaha bizagenda neza kubabayoo kundacyane





Inyarwanda BACKGROUND