RFL
Kigali

Bane mu bajyanye n'itorero ry'Igihugu Urukerereza batorokeye ku mugabane w'Uburayi

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/07/2018 11:53
4


Mu minsi ishize nibwo Itorero ry'Igihugu Urukerereza ryerekeje ku mugabane w'Uburayi aho bari bagiye mu gitaramo cyo gususurutsa abanyarwanda baba muri Diaspora, iki kikaba ari igitaramo iri torero ryakoreye mu Bubiligi. Nyuma y'iki gitaramo abagize itorero Urukerereza bose bagombaga guhita bagaruka mu Rwanda gusa uko bagiye siko bagarutse.



Iki gitaramo itorero Urukerereza ryakoreye mu gihugu cy'Ubuligi cyabaye tariki 13 Nyakanga 2018 icyakora uko bagiye i Burayi siko bagarutse kuko bane muri bo batorokeye mu Bubiligi nk'uko amakuru agera ku Inyarwanda.com abivuga. Uwahaye amakuru Inyarwanda.com akaba umwe mu bagize itorero Urukerereza wari wanajyanye na ryo mu Bubiligi yagize ati" Sindi bukubwire amazina yabo ariko kimwe nkubwira cyo bane mu bo twajyanye batorokeye mu gihugu cy'Ububiligi ntabwo bigeze bagarukana n'itorero."

Urukerereza

Iki nicyo gitaramo abagize itorero Urukerereza bari bitabiriye

Nyuma yo kumenya aya makuru umunyamakuru wa Inyarwanda yifuje kumenya byinshi kuri aba batorotse birimo n'amazina bwite yaba batorotse gusa biragorana cyane ko bigoye kubona uwaguha amakuru muri Minispoc ifite mu nshingano Itorero ry'Igihugu Urukerereza. Aha umunyamakuru yifuje kubaza ushinzwe ishami ry'umuco muri Minisiteri y'Umuco na Siporo Mutangana Steven iby'aya makuru avuga ko ntacyo yabivugaho cyane ko byatangazwa n'abamukuriye muri Minispoc.

Iki gisubizo cy'uhagarariye umuco muri Minispoc kimeze nk'ibya benshi mu babyinnyi b'itorero ry'Igihugu Urukerereza ubona batifuza kuvuga kuri iki kibazo n'ubwo ntawe ugihakana. Umunyamakuru yifuje kubaza KARAMBIZI Olivier umujyanama wa Minisitiri w'umuco na siporo akaba n'umuvugizi w'iyi Minisiteri ariko dusanga telefone ye itari gucamo cyane ko amakuru Inyarwanda yabashije kubona ari uko uyu kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nyakanga 2018 yari yaruhutse.

UrukererezaMu Bubiligi itorero Urukerereza ryari ryasusurukije benshi (Ifoto: Igihe.com)

Si ubwa mbere havuzwe gutoroka kw'abagize itorero Urukerereza gusa ntibyari biherutse dore ko byaherukaga mu mwaka wa 2015 ubwo babiri mu bajyanye n'itorero Urukerereza mu gihugu cy'Ubutariyani mu imurikagurisha mpuzamahanga (Expo Milano 2015). Turakomeza kubakurikiranira iyi nkuru nibidukundira mu nkuru yacu itaha turaza kubamenyesha amazina ya bane mu bagize itorero Urukerereza batorokeye mu Bubiligi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Lilo5 years ago
    Inkeru mwakoze irahagije igisigaye nukumenya icyo ministeri ibivugaho naho kutumenyesha Amazina yabatorotse SI ngombwa cyane
  • Mi5 years ago
    Ntibabizi iyo baherayo Bose .
  • 5 years ago
    Yewe ninde wababeshye ko hanze haba ubuzima? Sha Afrika nasanze ariho paradizo pe
  • Bella5 years ago
    Ahubwo se nabandi bagarutse gukoriki iyo bose bigumirayo.





Inyarwanda BACKGROUND