Kigali

MU MAFOTO: Perezida Kagame yakiriye Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi waje mu Rwanda mu ruzinduko rw'iminsi 3

Yanditswe na: Editor
Taliki:19/07/2018 16:30
0 0 0 0 0 Loading... 0

Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw'iminsi itatu yakirwa na Perezida Kagame. Perezida Nyusi ni we ubimburiye abandi bakuru b'ibihugu bazasura u Rwanda mu minsi iri imbere, abo akaba ari uw’u Bushinwa Zi Jinping na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde Narendra Modi.



Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi aje mu Rwanda mu rwego rwo kunoza umubano w'igihugu cye n'u Rwanda. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 19 Nyakanga 2018 ni bwo Perezida Filipe Nyusi yageze i Kanombe ku kibuga cy'indege. Yakiriwe na Perezida w'u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame amuha ikaze mu rw'imisozi igihumbi. Mu Ukwakira 2016 ni bwo Perezida Kagame yasuye igihugu cya Mozambique ku nshuro ye ya kabiri. 

Perezida Nyusi yahawe ikaze mu Rwanda na Perezida Kagame

Perezida w'igihugu cya Mozambique yakiriwe mu cyubahiro cy’Umukuru w’Igihugu kuko ibendera rya Mozambique ryazamuwe ku mihanda ya Kigali, uturutse i Kanombe ku Kibuga cy’Indege ukagera kuri Kigali Convention Centre (KCC) no mu mujyi rwagatiMu minsi itatu y'uruzinduko rwe mu Rwanda, Perezida Nyusi azasura 'Kigali Special Economic Zone' agace kahariwe inganda mu Rwanda gaherereye i Masoro. Nyuma y'aho Perezida Nyusi azakirwa ku meza na Perezida Kagame.


Tariki 21 Nyakanga 2018 ni bwo Perezida Nyusi azava mu Rwanda. Nyuma ye u Rwanda ruzakira abandi bakuru b'ibihugu batandukanye aho ruzahita rwakira Perezida w’u Bushinwa, Xi Jingping uzagera i Kigali tariki 22 na 23 Nyakanga 2018 nyuma yaho rwakire Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi uzagera i Kigali tariki 23 na 24 Nyakanga 2018. Perezidansi ya Repubulika y'u Rwanda yatangaje ko izi ngendo zigamije kongera imibanire ibihugu byombi bisanzwe bifitanye.

ANDI MAFOTO

Perezida Kagame aganira na Perezida Filipe Nyusi

AMAFOTO: Village Urugwiro






Umwanditsi


Inyarwanda BACKGROUND

Copyright © 2008-2019 Inyarwanda Ltd
RSS