RFL
Kigali

Igitaramo 'Nyanza Twataramye' ni umwihariko w'akarere ka Nyanza, n'akandi kategura igitaramo cyako twagashyigikira-MINISPOC

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/07/2018 12:33
0


Buri mwaka iyo hari gusozwa umunsi w'Umuganura i Nyanza habera igitaramo cyiswe 'Nyanza Twataramye' kiba kiganjemo imbyino n'imikino gakondo y'abanyarwanda. Minisitiri Uwacu Julienne abajijwe impamvu iki gitaramo kitajya gihindura aho kibera, yatangaje ko ari umwihariko w'akarere ka Nyanza.



Kimwe mu bitaramo biba biryoshye binakomeye bimaze kubaka izina hano mu Rwanda ni igitaramo kiswe i Nyanza Twataramye. Ni igitaramo kiba akenshi iyo hari gusozwa umunsi w'Umuganura. Kuba iki gitaramo ari kimwe mu bikomeye biba mu Rwanda umunyamakuru yabajije Minisitiri w'Umuco na Siporo, Uwacu Julienne impamvu gihora kibera mu karere kamwe ka Nyanza niba nta handi mu by'ukuri iki gitaramo cyajyanwa mu rwego rwo gusaranganya ubu buryohe bwacyo.

Umuganura

Minisitiri Uwacu Julienne yari ari mu bitabiriye igitaramo cya Nyanza Twataramye cyabaye muri 2017

Asubiza umunyamakuru Minisitiri Uwacu Julienne yatangaje ko iki gitaramo ari icy'akarere ka Nyanza kikaba n'umwihariko w'aka karere. Yatangaje ko nyuma yo kubona uburyo aka karere kaba kagiteguye ndetse n'ubushake baba bashyize mu kugitegura nabo bifuje gutera ingabo mu bitugu aka karere, aha akaba yatangaje ko  n'akandi karere kakwifuza gutegura igitaramo nk'ikingiki babashyigikira.

Ibi Minisitiri Uwacu Julienne yabitangarije mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru cyo kubasobanurira gahunda zose z'icyumweru cy'Umuganura ndetse na FESPAD ibirori bizatangira tariki 29 Nyakanga 2018 bikarangira tariki 3 Kanama 2018 cyane ko tariki 2 Kanama 2018 ari bwo hazaba ibirori byo gusoza FESPAD mu gihe tariki 3 Kanama 2018 hazaba igitaramo cya Nyanza Twataramye kizaba gisoza icyumweru cy'Umuganura.

Umuganura

UmuganuraUmuganuraNyanza Twataramye usibye kuba iba irimo abahanzi bakomeye initabirwa n'ababyina imbyino gakondo

Umuganura

UmuganuraUmuganura

Nyanza Twataramye iba irimo n'imikino gakondo y'abanyarwanda

UmuganuraUmuganura

Nyanza Twataramye ni igitaramo kiba kiryoshye kitabirwa n'abaturage benshi b'akarere ka Nyanza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND