Kigali

"Ntabwo ndi umukobwa uterwa gapapu"-Kirenga bivugwa ko yabenzwe n'uwamwambitse impeta

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/07/2018 14:40
0 0 0 0 0 Loading... 9

Kirenga Saphine, umukobwa wiyeguriye umwuga wo gukina filime yatangaje ko yiyiziho ubwiza kuburyo ataterwa gapapu. Abivuze mu gihe hari amakuru yacicikanye mu minsi ishize yemeza ko umusore witwa Sebera Eric bakundanaga yatwawe na Uwineza Ruburika Nicole inkingi ya mwamba muri filime y’uruhererekane ‘City Maid’.



2015, ni umwaka Kirenga Saphine azahora azirikana, dore ko ari bwo yambitswe impeta n’umusore witwa Sebera Eric imuteguza kubana nk’umugabo n’umugore byemewe imbere y’amategeko. Urukundo rwabo rwakomeje kugurumana, imbuga nkoranyambaga ziba umwanya mwiza wo kugaragaza amarangamutima yabo umunsi ku munsi.

Uyu mukobwa afite izina rikomeye mu ruhando rw’abakinnyi ba filime, azwi muri filime nyinshi zatumye na n'ubu akifashishwa na benshi bashora imari muri uyu mwuga wa filime utunze benshi. Izina rye ryongeye gutumbagira ubwo yakinaga muri filime y’Uruhererekane ‘Seburikoko’ inyuzwa kuri Televiziyo y’u Rwanda, uwo bivugwa ko yamuteye gapapu yitwa Uwineza Ruburika Nicole, akina muri filime y'uruhererekane ‘City Maid’ inyuzwa kuri Televiziyo y'u Rwanda.

Kuwa 25 Nzeli 2015 ni bwo yambitswe impeta imuteguza ubukwe bugitegerejwe

Inkuru y’uko uyu mukobwa yabenzwe n’umusore wamwambitse impeta y’urukundo [Fiançailles] ku itariki ya 25 Nzeli 2015 [Umunsi Kirenga yizihiza isabukuru y’amavuko], yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru muri Mata uyu mwaka. Imyaka hafi itatu yari ishize inshuti, imiryango n’abavandimwe bategereje ubukwe bw’aba bombi ariko amaso yaraheze mu kirere.

N’ubwo Kirenga Saphine yakunze kumvikana avuga ko ibye n’umusore byarenze kuba abakunzi ahubwo bigeze ku rwego rwo kurushinga, siko byagenze kuko byatangiye kuvugwa y’uko yatewe gapapu na Nicole. Mu kiganiro aba bombi bahaye Isango Star, basubije bitarutsa ibyo babazwa, gusa Kirenga ashize amanga ahamya ko ari umukobwa mwiza ku buryo ataterwa gapapu nk’uko byagiye bivugwa.

Kirenga ahamya ko imyaka amaranye n'uyu musore benshi batayizi

Mu mvugo isobanye ntazi niba agikundana n’uyu musore, ngo ntabwo amwanga. Ati “Ntabwo mbizi…..Ntabwo twangana.” Umunyamakuru yakomeje guhatiriza abaza uyu mukobwa uwisubiye hagati ye n’umukunzi we cyane ko ubwo yambikwaga impeta yamuteguje kubana akaramata. Mu gusubiza Kirenga ati “Nonese hagati yanjye nawe hari uwashatse? [Arabanza aratuza..Azunguzu intugu] Hari n’umwe washatse?.”

Abajijwe niba koko bishoboka y’uko yashakana n’uyu musore, yatanze igisobanuro cyo kwambikwa impeta. Ati “Ubundi n’uko abanyarwanda. Reka mvuge gutyo. Abanyarwanda n’abanyafurika twumva ko niba umuntu aguporopoje nyuma y’amezi abiri mugiye gukora marriage. Ni icyo kintu tuzi…..” Ibi byose ariko yasobanuraga ntibyabujije umunyamakuru kongera kumubaza niba bagikundana, asubiza ati“Ntabwo twangana ariko.”

Yavuze ko kugira ngo abantu bazamenye ko atagikundana n’uyu musore, ngo n’uko umwe muri bo azarushinga. Yahise abazwa uko yakiriye kuba byaravuzwe ko Nicole yamuteye gapapu, yarahiye arisiringa, ati “Yebabaweeee reka nkubwize ukuri. Sha n’ukuri Nicole baramubeshyera. Baramubeshyera, icyo ng’icyo baramubeshyera.”

Yakomeje avuga ko urukundo rwa Nicole n’urw’umusore bahoze bakundana ataruzi ariko ko “N’iyo baba bakundana baba bamushyera.”Ngo nta gapapu yabayeho, ati “ Nta gapapu….Ntabwo ndi umukobwa wo guterwa gapapu…[Aramwenyura] Urabona naterwa gapapu? Njyewe Kirenga oyaaaaa uzabaze [Araseka].”

Kirenga yahamije ko ibivugwa atari ukuri. Ngo n'ubwo Nicole yakundana na Sebera Eric byaturuka ku kuba yaramaze gutandukana nawe. Avuga ko nibatandukana buri wese azaba afite uburenganzira bwo gushaka undi bakundana, yagize ati “Nidutandukana cyangwa niba twaratandukanye agomba gufata umukobwa. Nanjye ndi umukobwa ngomba gufata undi musore. So, nta gapapu baramubeshyera.”Yakomeje kubazwa ibye n’uyu musore bigera aho asubiza ko atazi niba bagikundana, ati ‘ntabwo mbizi’.

Kirenga ntazi niba agikundana n'uyu musore

Yagarutse ku mateka ye n’uyu musore, avuga ko ibye nawe ari birebire ndetse ngo imyaka bamaranye abantu benshi ntibashobora kuyitekerezaho. Nicole Uwineza ushinjwa gutwara umukunzi w’abandi, we avuga ko atari byo abyamaganira kure. Ati “Oyaa barabeshya.” Abajijwe niba akundana na Sebera Eric yabihakanye nabyo, ati “Oyaa ntabwo dukundana …Ni umushuti wanjye bisanzwe ariko ntabwo ndi umukunzi we.” Yahakanye kandi ibyavugwaga y’uko yaba agiye kurushinga n’uyu musore, anavuga ko atazi neza niba Kirenga agikundana na Sebera Eric.

Sebera Eric yaramutunguye amwambika impeta imbere y'imbaga


Isabukuru y'amavuko yasize amateka


Nicole bivugwa ko yatwaye umugabo w'abandi

Résultat de recherche d'images pour "Uwineza Nicole get images"






Umwanditsi

Janvier Iyamuremye

-

Sura Umwanditsi Nyandikira

IBITECYEREZO

  • Kamanzi6 months ago
    Nicole ni umukobwa mwiza bidasubirwaho naho Saphine niyihangane
  • Blaise 6 months ago
    Yegoko kirenga saphine ubwo ntubona ko uri umukecuru imyaka 34 koko nta soni
  • akcnkdqwd6 months ago
    ndabona nicole ntaho ahuriye nawe rwose bagutere gapapu
  • bebe6 months ago
    Nicole nimwiza peeh, naho saphina wagirango yarwanye nigusamagwe afite amabara yaritukuje!
  • fenty6 months ago
    ahee ubwose ubona urigiki koko kuburyo utaterwa gapapu nabatari wowe baraziterwa nkanswe wowe muransetsa ubwo ujya wireba kdi ukabona urimwiza wo kudaterwa gapapu yewe ntacyo uri
  • 6 months ago
    Iyi nkuru irarambiranye mu bitangazamakuru!Bamwe mu bakobwa b'ubu ni ba ntakigenda!Abakobwa babiri barwanira umuhungu kweli!Mwataye umuconta nubwo muzabona abandi babakunda
  • Peter6 months ago
    Aba bakobwa ni ba ntakigenda!Bararwanira umusore kweli we yigaramiye!Ahubwo murimo kwisebya kuburyo kugirango muzabone uzabashaka bitazaborohera!Inkuru yanyu irarambiranye mu bitangazamakuru
  • Mr Paul6 months ago
    Ark uyu Nicole ndabona ari nawe mwiza kbx
  • eric6 months ago
    ahubwose wagakecuru we k'usetsa, utagutera gapapu ninde nukunturi na mubi!!!????? maze uretse na nicole winkuminziza kuliya ahobukera na nyinawambogo arayigutera pe!!!!! kuko ahogushaka nyogokuru nkawe nakwishakira kiliya gikuri kikili gito nibenacyo kirabyara kandi uretsibyago cyigiliye byokubana nubumuga bwubugufi ubundi yaricyuki yanagutera moral azinogushaka ikashi.... ngontankumi yigaya koko

Inyarwanda BACKGROUND

Copyright © 2008-2019 Inyarwanda Ltd
RSS