Iserukiramuco ry'amafilime ya Gikirisito (Rwanda Christian Film Festival) rigiye kuba ku nshuro ya gatandatu. Ni nyuma y'aho umwaka ushize wa 2017, habaye ibirori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka itanu iri serukiramuco ryari rimaze rikorera mu Rwanda.
Rwanda Christian Film Festival (RCFF) igiye kuba ku nshuro ya 6, izaba tariki 05/08/2018 kugeza tariki 12/08/2018 nk'uko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Chris Mwungura umuyobozi w'iri serukiramuco. Umwihariko uri muri Rwanda Christian Film Festival 2018, ni uko izaba mu kwezi kwa Kanama (8) mu gihe yari isanzwe iba mu mpera z'umwaka mu Ugushyingo (11).
Chris Mwungura yavuze ko ibi babikoze mu korohereza abantu bazitabira iserukiramuco kugira ngo bazabashe kwitabira nta komyi dore ko mu mpera z'umwaka babaga bikanga imvura n'abaturutse hanze y'u Rwanda bikabagora kwitabira. Iserukiramuco ryo muri uyu mwaka, rizabera hanze (Outdoor) mu gufasha abazitabira kuryoherwa cyane no kwidagadura. Kugeza ubu Ibihugu bimaze kohereza filime zizitabira iri serukiramuco harimo; Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Nigeria, Tanzania, Kenya, RDC, Burundi n'ibihugu binyuranye by'i Burayi.
Chris Mwungura umuyobozi wa Rwanda Christian Film Festival
Nk'uko Inyarwanda.com twabitangarijwe na Chris Mwungura, muri Rwanda Christian Film Festival (RCFF) 2018 hazaba hari abahanzi banyuranye bazasusurutsa abazitabira iri serukiramuco. Agashya kandi ni uko hatumiwe abantu b'inararibonye muri sinema, bazaturuka hanze y'u Rwanda, bakazahugura abantu bazitabira iri serukiramuco ku bijyanye n'uko sinema ya Gikristo yatera imbere bigizwemo uruhare n'abakristo.
Rwanda Christian Film Festival 2018 izabera ahantu hanze nk'aha
TANGA IGITECYEREZO