RFL
Kigali

Agahinda ka Senderi Hit wakoresheje imvugo ikakaye yifatira ku gahanga itangazamakuru ritamucuranga

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/07/2018 10:48
1


Senderi Hit umwe mu bahanzi bazwi cyane hano mu Rwanda, mu minsi ishize ni bwo yatangaje ko afite ikibazo cy'inzara imumereye nabi ndetse ageza ku rwego rwo kugurisha byinshi mu bintu bye. Kuri ubu yariye karungu yibasira ibitangazamakuru bidakunze gucuramga ibihangano bye.



Uyu muhanzi mu buzima bwe bwa muzika azwiho gukora udukoryo cyangwa ibidasanzwe, icyakora kuri ubu ni umwe mu bo umuntu yavuga ko badahagaze bwuma mu muziki. Kuri ubu Senderi asanga n'ubwo adacurangwa cyane ku ma radiyo ariko ari mu bahanzi bakunzwe n'abaturage cyane ko bakimutumira mu bitaramo binyuranye.

Ibi bituma yibaza icyo abatamucuranga bikoza bitewe nuko ahamya ko arusha igikundiro abatoneshwa bagacurangwa nk'uko yabyanditse abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram. Sendei Hit wari wataramiye mu karere ka Burera aho abari batashye ivuriro ryaho nyuma yo kubona ko afite abakunzi benshi yanditse amagambo akomeye ku mbuga nkoanyambaga ati:

Ndi umuhanzi w'abaturage sindi umuhanzi w'abiyemezi abirasi na za haduyi zirirwa zinsebya zirayomba nkakora ndirimba mu mibyizi na weekend sincurangwa ku maradiyo ariko Imana ikansiga amavuta abaturage bakanyihamagarira. Ese abo mwirirwa mukorera promo ko ntari kubabona mu bitaramo muri rubanda ko twese turirimbira abaturage. Avoka y'indushyi imanuka ihiye kandi ibiryo by'umunyamujyi ntibibura. Bafana banjye turarimbanyije gukora sasa.

Senderi

Amagambo akomeye Senderi yatangarije ku mbuga nkoranyambaga

Senderi Hit ni umuhanzi ukunze kwifashishwa mu bitaramo binyuranye birimo gahunda za leta ariko kandi akanifashishwa mu bitaramo bindi binyuranye. Uyu ntiyabashije kwitabira PGGSS uyu mwaka kuko arengeje imyaka yo kuryitabira. Senderi ukunze kugaragaza ko afite abanzi benshi, kuri ubu yifatiye itangazamakuru ku gahanga arishinja kutamucuranga nyamara Imana igakomeza kumutiza imbaraga n'igikundiro mu baturage avuga ko bamutumira mu bitaramo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • bonny 5 years ago
    Ibyavuga nibyo ariko. Ayo ma radio agira ubwibone kabisa. Senderi nibamuhe akanya Wana. Ntakibazo kabisa. Rwose arababaye mumuhe hit ye kabisa





Inyarwanda BACKGROUND