Nyuma y’igihe kitari gito umuhanzi M Izzle acecetse yashyize hanze indirimbo yakoranye n’umuhungu ahamya ko ari umuhanga cyane. Muri iyi ndirimbo avuga uburyo abantu bakunda kujyana n’ibigezweho.
Iyo ndirimbo bayise ‘Kamugi’ M Izzle yakoranye na Sean Brizz aho ahamya ko ari umuhanga azi kuririmba kandi bakorana cyane. Muri iyi ndirimbo bavugamo uburyo abantu muri iyi minsi bakunda cyane kugendana n’ibigezweho bakanakunda ifaranga cyane.
M Izzle yakoranye 'Kamugi' na Sean Brizz
Umunyamakuru wa Inyarwanda mu kiganiro na M Izzle ubwo yamubazaga aho yavanye igitekerezo cy'iyi ndirimbo, uyu muhanzi yagize ati “Iyo witegereje neza usanga hari abantu bazi kubaho neza mu mujyi kabone n’iyo baba nta kazi bafite akenshi usanga bakunze kwambara neza cyane kandi bakajyana n’ibigezweho cyane cyane ibiba byadutse. Muri make ba kamujyi ni abantu bakunda kujyana n’ibigezweho.”
Uyu mwana M Izzle yamwise undi Kamugi
Ikindi kandi M Izzle avuga ko kugeza ubu ari gukorana na Seruka Entertainment ari bo bari kumufasha mu muziki we. Amashusho ya ‘Kamugi’ abakunzi ba M Izzle na Sean Brizz bayategereze bidatinze cyane.
Kanda hano wumve Kamugi ya M Izzo na Sean Brizz
TANGA IGITECYEREZO