RFL
Kigali

M Izzle yakoranye indirimbo na Sean Brizz ahamya ko ari umuhanga-YUMVE

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:17/07/2018 16:22
0


Nyuma y’igihe kitari gito umuhanzi M Izzle acecetse yashyize hanze indirimbo yakoranye n’umuhungu ahamya ko ari umuhanga cyane. Muri iyi ndirimbo avuga uburyo abantu bakunda kujyana n’ibigezweho.



Iyo ndirimbo bayise ‘Kamugi’ M Izzle yakoranye na Sean Brizz aho ahamya ko ari umuhanga azi kuririmba kandi bakorana cyane. Muri iyi ndirimbo bavugamo uburyo abantu muri iyi minsi bakunda cyane kugendana n’ibigezweho bakanakunda ifaranga cyane.

M Izzle

M Izzle yakoranye 'Kamugi' na Sean Brizz

Umunyamakuru wa Inyarwanda mu kiganiro na M Izzle ubwo yamubazaga aho yavanye igitekerezo cy'iyi ndirimbo, uyu muhanzi yagize ati “Iyo witegereje neza usanga hari abantu bazi kubaho neza mu mujyi kabone n’iyo baba nta kazi bafite akenshi usanga bakunze kwambara neza cyane kandi bakajyana n’ibigezweho cyane cyane ibiba byadutse. Muri make ba kamujyi ni abantu bakunda kujyana n’ibigezweho.”

M Izzle

Uyu mwana M Izzle yamwise undi Kamugi

Ikindi kandi M Izzle avuga ko kugeza ubu ari gukorana na Seruka Entertainment ari bo bari kumufasha mu muziki we. Amashusho ya ‘Kamugi’ abakunzi ba M Izzle na Sean Brizz bayategereze bidatinze cyane.

Kanda hano wumve Kamugi ya M Izzo na Sean Brizz








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND