RFL
Kigali

Ku itariki nk’iyi abaturage ba Paris basenye gereza ya Bastille: Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:14/07/2018 11:02
0


Uyu munsi ni kuwa 6 w’icyumweru cya 28 mu byumweru bigize umwaka, taliki ya 14 Nyakanga ukaba ari umunsi w’195 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 170 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1789: Mu mpinduramatwara zo mu Bufaransa, abaturage ba Paris basenye gereza ya Bastille, uyu munsi ukaba ufatwa nk’umunsi w’ubwigenge mu Bufaransa..

1790: Mu mpinduramatwara zo mu Bufaransa, abaturage ba Paris bamaze gukura ho ingoma y’igitugu ya cyami no gusenya gereza ya Bastille bakoze umunsi mukuru w’ubwiyunge bw’igihugu ndetse uyu munsi bawita Fête de la federation.

1933: Mu Budage, amashyaka yose yakuweho hasigara gusa ishyaka rya NAZI ari ryo rywemerewe gukora politiki gusa.

1943: Ahitwa Diamond Missouri, igishushanyo cya George Washington cyashyizwe mu ngoro y’amateka y’igihugu, kiba igishushanyo cya mbere cy’umunyamerika w’umunyafurika gihawe icyubahiro.

1950: Intambara yashyamiranyije Koreya ya ruguru n’iy’epfo yaratangiye mu rugamba rwa mbere rwabereye i Taejon.

1957: Rawya Ateya, umugore wa mbere mu bihugu by’abarabu yagiye mu nteko ishinga amategeko ya Misiri biba amateka ku isi nk’umugore wa mbere mu bihugu by’abarabu ugiye mu rubuga rwa politiki.

1960: Jane Goodall, wakoraga ubushakashatsi yageze ahitwaga Gombe akaba ari muri Tanzaniya, aje gukora ubushakashatsi kuri Shimpanzee.

1969: Honduras imaze gutsindwa mu mupira w’amaguru mu mukino wari wayihuje na El Salvador, abanya-Hondulas bakoze urugomo rukabije bihimura kuri El Salvador maze bibasira abakozi b’abanya El Salvador babaga muri Honduras.

1969: Inote ya 500, 1000, 5000, n’10000 z’amadolari y’amerika zakuwe ku isoko.

1987: Umujyi wa Montreal muri Canada wibasiwe n’ibiza byawutejemo imyuzure ikaze yiswe imyuzure ya Montreal y’1987.

2002: Uwari perezida w’u Bufaransa icyo gihe Jacques Chirac yarokotse igitero cyari kumuhitana I Paris aho yari ari mu munsi mukuru w’ubwigenge (Fete de federation).

Abantu bavutse kuri uyu munsi:

1913: Gerald Ford, perezida wa 38 wa Leta zunze ubumwe za Amerika nibwo yavutse.

1941: Maulana Karenga, umucurabwenge, umwanditsi w’ibitabo akaba n’impirimbanyi ku burenganzira bwa muntu w’umunyamerika akaba ariwe washinze umunsi wa Kwanzaa (uyu ukaba ari umunsi w’ibirori uhuza abanyafurika y’uburengerazuba baba muri Amerika) nibwo yavutse.

1949: Tommy Mottola, umushoramari mu muziki w’umunyamerika, akaba ariwe washinze inzu itunganya umuziki ya Casablanca Records, ndetse akaba n’umuyobozi wa Sony Music yabonye izuba.

1960: Angelique Kidjo, umuhanzikazi w’umunya-Benin yabonye izuba.

1966: Matthew Fox, umukinnyi wa filime w’umunyamerika wamenyekanye nka Jack muri filime y’uruhererekane Lost nibwo yavutse.

1971: Madhu Sapre, umunyamideli akaba yarabaye nyampinga w’ubuhinde w’1992 nibwo yavutse.

1975: Taboo, umuhanzi w’injyana ya Rap w’umunyamerika akaba yari n’umwe mu bagize itsinda rya Black Eyed Peas nibwo yavutse.

1976: Teddy Afro, umuhanzi w’umunya-Ethiopia wamamaye mu ndirimbo Lambadina yabonye izuba.

1987: Dan Reynolds, umuririmbyi w’umunyamerika, akaba ariwe muririmbyi w’ibanze (lead singer) mu itsinda ry’injyana ya Rock ry’abanyamerika Imagine Dragons nibwo yavutse.

1985: Lee Kwang-soo, umukinnyi wa filime w’umunyakoreya y’epfo wamenyekanye nka Ko Ki-joon muri filime City Hunter nibwo yavutse.

Abantu bapfuye kuri uyu munsi:

1223: Umwami Philipo wa 2 w’ubufaransa nibwo yatashye.

1904:Paul Kruger wabaye Perezida wa 5 wa Afurika y’Epfo yaratabarutse, ku myaka 80 y’amavuko.

1998: Richard McDonald, umushoramari w’umunyamerika, akaba umwe mu bashinze ikigo gikora ibiribwa cya McDonald'syaratabarutse, ku myaka 89 y’amavuko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND