RFL
Kigali

Rubavu: Basabwe kwirinda guharika banibutswa kubyara abo bashoboye kurera-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/07/2018 17:05
0


Umuyobozi w'akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert yasabye abaturage b'aka karere kwirinda ubuharike anabasaba gushyira abana mu mashuri mu buryo bwo kubaka ejo hazaza h'igihugu.



Taliki 11 Nyakanga 2018 umuyobozi w'Akarere ka Rubavu bwana Habyarimana Gilbert ari kumwe n'umuyobozi w'Ingabo mu turere twa Rubavu na Nyabihu, Colonel Muhizi Pascal ndetse n'umuyobozi w'agateganyo wa Police mu karere CIP Hodari basuye abaturage b'umurenge wa Kanama bashimira abaturage ku bwo kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza gusa banabasaba kwirinda ubuharike mu ngo zabo.

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu bwana Habyarimana Gilbert yashimiye abaturage b'umurenge wa Kanama uburyo batabaranye mu biza biheruka kuba anashima utugari twa Karambo na Yungwe twamaze kwishyura ubwisungane mu kwivuza ku kigero cy' i 100%. Habyarimana Gilbert yasabye abaturage guca ubuharike, kurinda abana imirimo ivunanye ahubwo abana bose bagashyirwa mu mashuri kugira ngo hakomeze gutegurwa ahazaza hatajegajega h'igihugu. Yagize ati:

Turabashimira cyane ku bwo gufashanya kwanyu mwagaragaje imbaraga mufashanya mu biza byabaye muri uyu murenge wanyu kandi nk'akarere ka Rubavu tubashimiye uburyo mwesheje umuhigo wo kwiyishyurira ubwishingizi mu kwivuza (Mituel de sante) ku kigero kingana n'ijana ku ijana. Nubwo ibyo byose mwabikoze rero ntimwibagirwe ikibazo gikomeje kugaragara ahangaha mutuye, bikomeje kugaragara ko ikibazo cyo guharika cyeze ariko twizeye ko hamwe n'ubuyobozi bwiza muzagikemura bidatinze, nk'abaturage beza turabasaba kandi gushyira abana mu mashuri mukabarinda imirimo ivunanye ibyo nimubikora muzaba muri gufatanya n'ubuyobozi bwiza mufite mu kwiyubakira igihugu.

Rubavu Youth

Umuyobozi w'akarere yibukije abaturage kuboneza urubyaro asaba abantu kubyara abo bashoboye kurera ndetse anasaba uruhare rwa buri wese mu kurwanya ihohoterwa no gukumira ibiyobyabwenge cyane ko ari nabyo ahanini biteza urugomo. Umuyobozi w'akarere yasosoje asaba abaturage gukomeza kwimakaza isuku no kuboneza imirire myiza mu ngo zabo.

Col Muhizi we yashimiye abaturage ba Kanama uko bitwaye mu ntambara y'abacengezi agaragaza ko kuri ubu umwanzi urimo guhashywa ari ubukene asaba abaturage gukomeza amarondo ndetse no gutangira amakuru ku gihe birinda guhishira abagizi ba nabi. Yanibukije gukomeza gusigasira ibyagezweho barwanya abangiza ibikorwa remezo bakomeje kwegerezwa.

Iki ganiro cya CIP Hodari yasoje iyo nama kibanze ku butumwa bukangurira abaturage kudashyigikirana mu byaha ahubwo abibutsa kujya batanga ubuhamya ku biba byabaye kugira ngo ababikoze babiryozwe hakurikijwe amategeko. Nyuma hatanzwe umwanya abaturage babaza ibibazo bashaka banungurana ibitekerezo.

Rubavu YouthRubavu Youth

Abaturage b'i Rubavu basabwe kubyara abo bashoboye kurera






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND