RFL
Kigali

Sintex n’umukobwa wishyuzaga aho yaririmbiye batwaye amafaranga yose bigira i Bugande

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:13/07/2018 17:54
7


Mu ijoro ryashize mu kabari ka New H Zone habereye igitaramo cy’amarushanwa cyiswe Competition Talent Show ku nshuro ya mbere aho abahanzi batandukanye basusurutsa abantu. Mu ikubitiro rero umuhanzi mukuru yari Sintex ariko ibyo yakoze ni agahomamunwa.



Nyuma y’icyo gitaramo cy’amarushanwa cyatangiye mu tariki 12 Nyakanga 2018 akazarangira tariki 12 Kanama 2018, hari amakuru yageze ku Inyarwanda.com avuga ibyo Sintex wari umuhanzi mukuru yakoze. Twagerageje kuvugisha bamwe mu bari bahari bemera ko ari ko byagenze. Umwe mu bahanzi bari barimo yitwa Potien ubwo twamubazaga uko byagenze yagize ati:

Igitaramo kirangiye twashatse Sintex turamubura n’umukobwa wari uri ku muryango yishyuza bose bari bagiye. Twagerageje kumuvugisha twumva ngo bamaze no kugera i Bugande kandi amafaranga yishyuzwaga niyo yagombaga kuvamo amatike y’abahanzi bamwe bari bahari.

Mu kurushaho gushaka kumenya ukuri, INYARWANDA yavuganye na Super Tizzo wateguye iri rushanwa aduhamiriza ko ari ko byagenze koko ndetse anihanganisha cyane abahanzi bari bahari avuga ko bazabaha amafaranga yabo vuba aha. Mu buryobwe yagize ati “Abatayabonye batwihanganire vuba aha tuzayabasubiza. Twe twasanze ari Sintex n’umukobwa wishyuzaga bose bagiye umuryango bawusiga wonyine. Ngo bagiye i Bugande.” Tumubajije niba bari bishyuye uyu muhanzi uko bumvikanye avuga ko bamwishyuye rwose ahubwo batunguwe n’ibyo yakoze.

Sintex yajyanye amafaranga yose yishyujwe ku muryango

Mu bijyanye no kwishyura, Super Tizzo yadutangarije ko bari baramwishyuye amafaranga bavuganye, gusa ngo mu masezerano hari harimo ko ku mafaranga azishyuzwa ku muryango, abantu binjira mu gitaramo hari ayo bagombaga kumuhaho ndetse bagahaho n’abandi. Icyabayeho ni uko Sintex atigeze areka ngo ya mafaranga atangwe mu buryo bumvikanye ahubwo we yumvikanye na wa mukobwa wari uri ku muryango yishyuza bayatwara yose bakerekeza muri Uganda nta n’uwo basezeye n’umwe ahubwo n’umuryango bawuta wonyine. Inyarwanda.com twagerageje kuvugisha Sintex ntibyadukundira kuko telefone ye itariho.

Twagerageje kuvugisha Sintex ntibyadukundira






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • toni5 years ago
    Aka gatype nubundi nakajuru ubundi sinzi impamvu atari yarabiyerets mbere hose ako kageso aragasanganwe kbs..ntakundi nibihangane
  • 5 years ago
    Mwaraberewe?
  • Andy madou5 years ago
    Amafaranga yamibano nta mu maro agirira umuntu niba koko yarayatwaye. muzamubona yarabaye rubebe , kandi nababuze ayabo bihangane
  • Katonda5 years ago
    WA Mysore we usebeje umuvandimwe wawe Rutura uhora akurwanira ishyaka ngo uzamuke nibyo umwituye Yesu we abantu baragwira
  • claudi 5 years ago
    eeeh gapapu kkk akajura gusa
  • Mutoniwase Carine5 years ago
    yoooo birababaje cyane kwangiza izina ryumuntu ubigendereye lmana niyomucyamanza wukuri. About abamusebya Nazi ukuli. sintex turagukunda cyane ufite lmano KBS. wihangane tukuri nyuma!!!!
  • bigirimpfura5 years ago
    reka reka reka simbyemeye





Inyarwanda BACKGROUND