RFL
Kigali

Dore impamvu ukwiriye kujya ukaraba amazi akonje buri munsi

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:13/07/2018 13:03
1


Hari ubwo abantu bibwira ko gukaraba amazi ashyushye ari byo byiza kuruta gukaraba amazi akonje bitewe n’uko bibwira ko ubwo amazi ashyushye ari nayo abasha gukuraho imyanda yose ishobora kuba mu mubiri ariko siko bimeze.



Abahanga mu by’ubuzima basanze gukaraba amazi ashyushye ari ingenzi cyane ku buzima bw’umuntu kuko bifasha umubiri gukora neza, niba wajyaga ukaraba amazi ashyushye rero ukwiye gusoma iyi nkuru.

Abaganga batandukanye ndetse na bamwe mu bashakashatsi bavuga ko gukaraba amazi akonje bituma amaraso atembera neza mu mubiri, ndetse n’abifuza gutakaza ibiro bayifashisha mu kugabanya ibiro byabo.

Dore ibindi byiza bitangaje byo gukaraba amazi akonje

Gukaraba amazi akonje biratinyura:  Ntibyoroshye gukuramo imyenda ishyushye warangiza ugahita ukaraba amazi akonje ariko nuramuka ubigize akamenyero gukaraba amazi akonje, bizanagufasha kugenda umenyera bimwe mu bintu wangaga urunuka nkuko wanatinyaga amazi akonje uzajya utinyuka na bimwe mu byo wajyaga wibuza gukora kubera ubwoba gusa.

Gukaraba amazi akonje bituma wiyoroshya: Niba ujya wumva uri igihangange ndetse ukumva nta wakuvuga, gerageza gukaraba amazi akonje, nusesa urumeza ndetse ugatangira gutitira kubera ubukonje bw’amazi bizakwibutsa ko uri umuntu usanzwe nk’abandi bitume utishyira hejuru, bizanagufasha kubana n’abantu bose amahoro.

Gukaraba amazi akonje bifasha umuntu kwihanganira ibyamunaniraga: Niba ukunda kugorwa no kwakira bimwe mu bintu bikubaho bigutunguye gerageza gukaraba amazi akonje buri munsi bizagufasha kumenya ko nubwo ibintu bigenze uko utabyifuzaga bitabuza ubuzima gukomeza.

Gukaraba amazi akonje bifasha kwitekerezaho neza: Ubushakashatsi bugaragaza ko gukaraba amazi akonje bifasha umuntu kwitekerezaho neza no gutekereza ku mishinga ye bihagije kuruta gukaraba amazi ashyushye.

Icyitonderwa: Nubwo amazi akonje ari ingenzi cyane ku buzima bw’umuntu, ni byiza ko abagore batwite n’abantu bafite indwara zifite aho zihuriye n’umutima bagomba kubanza kubaza muganga mbere yo kuyakaraba.

Src: amelioretasante.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nick neilla5 years ago
    murakoze kuduha iyo message nicyo nakongeraho bituma uruhu rusaza vuba,murakoze....!!





Inyarwanda BACKGROUND