RFL
Kigali

Ruswa y’igitsina, uburyo bw’imikorere bugoye no kutagirirwa icyizere, bimwe mu bizitira ab’igitsina gore mu muziki wo mu Rwanda

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:12/07/2018 18:56
1


Ufashe agapapuro n’ikaramu ukandukura abahanzi bari mu Rwanda, watangazwa cyane no gusanga igitsina gore ari umubare muto cyane ugereranyije n’abagabo. Ibi bifite inkomoko mu nzitizi zitandukanye abakobwa n’abagore bahura nazo cyane ugereranyije n’abagabo.



Ku muntu wese uri mu rugendo rw’umuziki, yaba uwabashije kugira urwego ageraho ndetse yaba n’ukiri hasi, bose baguhamiriza imvune zikomeye cyane ziri mu nzira iganisha ku kumenyekana. Kuba ufite impano ni kimwe ndetse no kumenyekana abantu bagakunda ibihangano byawe ni ikindi. Kubasha kugera aho abantu bamenya bakanakunda ibyo ukora, bisaba kwiyuha akuya ariko ku bakobwa n’abagore bikaba ibindi bindi.

Umuziki ubamo imvune benshi mu bafana bawo batajya bamenya. Burya koko ngo ribara uwariraye, niko abahanzi bakubwira kuri iyi ngingo. Gukora indirimbo producer akaziherana cyangwa akazitindana cyane, kudahabwa agaciro n’aba promoters mu gihe udafite amafaranga, kubura amafaranga yo gukora ibyo wifuza bijyanye n’ibyo abakunda umuziki bashaka, izo ni zimwe mu mvune z’umuhanzi ukizamuka, hari n’ibindi byinshi umuntu yarondora ntarangize.

Ruswa y’igitsina, amajoro…

Mu myumvire y’umuryango nyarwanda cyangwa muri byinshi mu bihugu bya Afurika, usanga abantu bahwihwisa ko kuba umuhanzi akenshi bijyana n’imyitwarire idahwitse. Ku bakobwa noneho biba ari ibindi, dore ko gukora umuziki akenshi bisaba gukora mu masaha y’ijoro, ibitaramo bishobora kuba ku manywa y’ihangu ni mbarwa.

Ruswa y’igitsina ni ikibazo rusange mu nzego zose z’ubuzima ndetse ni ikintu kitoroshye kubonera ibimenyetso cyane cyane ko ibi byaha bitangirira mu biganiro no mu migirire itaziguye. Mu muziki naho rero ngo iyi ruswa ibamo cyane cyane ku bakobwa n’abagore nk’uko bamwe mu bakora uyu mwuga bagiye babigarukaho. Ciney Aisha ni umwe mu baraperikazi bo mu Rwanda wagarutse kuri iyi ruswa ahamya ko yahuye nayo gusa yirinda gutangaza abayimusabye. Ciney kandi yanavuze ko byagiye bimutesha amahirwe amwe n’amwe ku buryo yari kuba ageze kure harenze aho ageze.

Image result for Ciney Aisha

Ciney yahuye na ruswa y'igitsina ariko ararusimbuka

Iritavuze umwe! Twaganiriye kandi n’undi muhanzikazi ukizamuka utarifuje ko amazina ye atangazwa avuga ko ruswa y’igitsina iriho cyane mu muziki ku buryo yanaduhamirije ko hari umukobwa azi wateganyaga kwinjira mu muziki agacibwa intege no kubwirwa na producer kumugeraho saa munani z’ijoro ngo abe ari bwo bafata amajwi y’indirimbo! Yashatse uko ajya kuri studio izo saha producer yari yamubwiye ko abonekera ariko birangira ibyari kuba gufata amajwi y'indirimbo bivuyemo gushaka ko bakora imibonano mpuzabitsina.

Si ba producers gusa basaba ruswa y’igitsina kuko hari n’abayisabwa n’abahanzi bagenzi babo b’abagabo bamaze kumenyekana igihe bifuza gukorana indirimbo nabo. Bamwe mu banyamakuru nabo ngo bajya basaba ruswa y’igitsina mu buryo butaziguye abahanzikazi bari gushaka inzira mu muziki nk’uko uyu muhanzikazi yabituganirije.

Byinshi kandi mu biganiro by’umuziki mu Rwanda cyangwa andi mahirwe abahanzi babona yo kwigaragaza,  bikunze kuba mu masaha asa n’akuze ku mukobwa ababyeyi bashyizeho ijisho! Uretse ingorane zisanzwe bahuriyeho n’abahanzi b’abagabo, ab’igitsina gore batangaza ko no kugirirwa icyizere no guhabwa akazi biba bigoye ugereranyije n’abasore.

Ese kwemera ibi byose bigoye byatuma umuhanzikazi amenyekana?

Umuziki ni umwuga utanga amafaranga igihe wahiriye umuntu ndetse hari benshi utunze mu Rwanda. N’ubwo bigoye kubona aho upfumurira, abakobwa ntibagomba kwibeshya ko kugera ku cyo bashaka mu muziki bisaba gukora n’ibidakorwa. Umuziki ni ubucuruzi nk’ubundi bwose, usaba gushora amafaranga no kugira umurongo uhamye ukoramo ibyo ukora.

Umuziki ni akazi nk’akandi, bisaba kugakora ukumva kandi ugashoboye. Ushoye amafaranga nta mpano ufite, biba bigoye ko wazagira aho ugera hatuma abantu bakubonamo umuhanzi  mwiza koko. Uramutse kandi ufite impano nta bushobozi ufite bwo gukora ishoramari mu muziki cyangwa ntugire amahirwe yo kubona umushoramari wiyemeza gukorana nawe akagushoramo amafaranga ye mukagabana inyungu, nabwo kuzamenyekana biba bigoye.

Dushingiye ku buhamya bwa bamwe mu bakurikiranira bya hafi iby’umuziki, ruswa y’igitsina yirukanye benshi mu bahanzikazi muri uyu mwuga kurusha abo yaba yarinjije. Umwe mu bo twaganiriye umaze igihe mu by’imyidagaduro yagize ati “Iyo wemeye kuryamana n’umuntu umwe, biragoye ko abandi bazabimenya ngo babe bakwemera kuguha ya serivisi nabo bitabaye uko. Ibaze abantu bose umuhanzi aba agomba guhura nabo akeneye ko bakorana…abahanzi bagenzi be, abanyamakuru, abategura ibitaramo, aba DJ, aba managers...Abo bose ugasanga yagiye aryamana nabo yarangiza ntagire n’aho agera, akava mu by’umuziki yarabaye nk’umusazi.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Shemson5 years ago
    Muge mugerageza muvuge ibintu bifite evidence apana kuvuga ngo runaka ngo yirinze gutangaza ibi niba dushaka kurandura icyo kibazo singombwa guhishira anyway turashima amakuru yanyu meza gusa ako kantu mugakosore sawa murakoze ndabakunda cyane





Inyarwanda BACKGROUND