RFL
Kigali

Jack B yise abanyamagambo abamushinja gutandukana n’umugore we akajya kuba mu nzu y’umugore umufasha mu bya muzika

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/07/2018 15:13
3


Muri Mata 2018 nibwo umuhanzi Jack B yatangaje ko imvura yamusenyeye inzu, iki gihe uyu muhanzi yatangaje ko inzu ye yasenyutse ari inzu iherereye i Nyagasambu. Icyakora benshi bari bazi ko uyu muhanzi abana n’umufasha we i Nyamirambo batunguwe n’ukuntu Jack B yimutse ndetse bakomeza kwibaza kuri uyu muhanzi.



Nyuma y’iyi nkuru twaje kubona amakuru yizewe ko i Nyagasambu Jack B yavugaga ari mu nzu y’umubyeyi umufasha mu bijyanye na muzika iyi ikaba ariyo nzu yari yasenywe n’imvura yari iri kugwa ku bwinshi muri Mata.Iyi nzu n'ubusanzwe ntiyari ituwemo kuva yakuzura dore ko uyu mubyeyi ufasha Jack B mu bya muzika yibera i Burayi.

N'ubwo aya ariyo makuru gusa twari dufite, andi makuru yavaga ku rundi ruhande yahamyaga ko uyu muhanzi yaba yaratandukanye n’umufasha we Dr Juru Gisele basezeranye ndetse banafitanye abana. Aya makuru yacaracaraga yatumye umunyamakuru yifuza kumenya neza ukuri kwayo maze hiyambazwa Jack B ari nawe wavugwaga muri aya makuru.

Imvura yaraye igwa ijoro ryose yasenyeye Jack B imusiga ku gasozi-AMAFOTOIyi nzu Jack B yatangaje ko yasenyutse amakuru ahari kandi yizewe ni uko ari iy'umubyeyi umufasha mu bya muzika

Uyu muhanzi mu kiganiro kirekire yahaye Inyarwanda.com yatangaje ko abamushinja gutandukana n’umufasha we ari abanyamagambo bahozeho kuva na cyera ko atakibaha umwanya. Yagize ati ”Abo ndabazi bahozeho kuva na cyera ni abanyamagambo njye ndi umubyeyi mfite umuryango ugizwe n’umugore wanjye n'abana banjye. Umugore wanjye twarasezeranye .”

Uyu muhanzi twamubajije ibyavugwaga ko yaba yarataye umugore akajya kwibera mu nzu y’umubyeyi umufasha mu bya muzika iri i Nyagasambu maze Jack B agira ati ”Njye nabaye ahantu henshi nabaye I Musanze, nabaye ahantu hanyuranye nyine ubuzima bujyana umuntu aho bushatse gusa ntabwo natandukanye n’umufasha wanjye turacyabana ntabwo twigeze dutandukana abavuga ibyo harimo abanyamashyari n'abanyamagambo narabimenyereye ntabwo bikimbabaza.”

Jack B yatangiye gukorana bya hafi na nyirasenge wa Aline Gahongayire nk’umufasha muri muzikaUyu mubyeyi niwe uri gufasha Jack B mu bijyanye na muzika

Jack B ngo icyo ashyize imbere ni umuziki, kuri ubu afite n’indirimbo nshya…

Aganira na Inyarwanda.com, Jack B yabwiye umunyamakuru ko kuri ubu ikintu ashyize imbere ari umuziki ndetse akaba yaramaze gutangira gukora bya kinyamwuga cyane ko ubu ngo afite abari kumufasha mu muziki. Jack B yanamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Pause', akaba ari gutunganya amashusho yayo ku buryo mu minsi ya vuba nayo azaba yamaze kugera hanze. Asoza ikiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, Jack B yatangaje ko kuri ubu icyo ahanze amaso ari akazi ke ka muzika naho ibindi bijyanye n'ubuzima bwe bwite byo agahamya ko atajya abiha umwanya munini.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA JACK B 'PAUSE'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gigi5 years ago
    Ubwo urumva ibisobanuro utanga bifite ubwenge? Barakubaza ngo wabaye ahantu hatandukanye? Kuba ahantu hatandukanye nicyo gisubizo kibyo wabajijwe ? Ibyo nibyo bigutera guta urugo rwawe? Urumva iyo muzika ukora yagutanya n'urugo rwawe nguvuye nyamirambo nguri Nyagasambu icyo kizu utuyemo wenyine kirimo Studio ariko mwubaka ingo mufite intego ki? Aha duhuriye tuzongera kuhahurira nawe nkwereka ingaruka zibyo urimo utazi Amahoro
  • dss5 years ago
    www.gupfubura.rw/umukecuru/jack-b-umuhanzi/cmd-umugore
  • Nirere5 years ago
    Ariko kambabaze jack b mumushakaho iki n'umuryango we mwaba haye amahoro courage jack b bihorere iyo utera imbere baravuga keep it bro woe gigi watumwe ushinzwe iki ubundi bajya gutana baraguhamagaye ese bajya kubana baraguhamagaye amagambo gusa nimba nawe bafite nye n'abana kandi Imana niyo yababahaye so what come on muge mwiyubahisha ni mbere y'imana ngo ikizu ninde utaziko jack b afite inzu ze nyamirambo kereka woe wamagambo ntakibazo nakimwe nshaka kwiteza. ...





Inyarwanda BACKGROUND