Muri Mata 2018 nibwo umuhanzi Jack B yatangaje ko imvura yamusenyeye inzu, iki gihe uyu muhanzi yatangaje ko inzu ye yasenyutse ari inzu iherereye i Nyagasambu. Icyakora benshi bari bazi ko uyu muhanzi abana n’umufasha we i Nyamirambo batunguwe n’ukuntu Jack B yimutse ndetse bakomeza kwibaza kuri uyu muhanzi.
Nyuma y’iyi nkuru twaje kubona amakuru yizewe ko i Nyagasambu Jack B yavugaga ari mu nzu y’umubyeyi umufasha mu bijyanye na muzika iyi ikaba ariyo nzu yari yasenywe n’imvura yari iri kugwa ku bwinshi muri Mata.Iyi nzu n'ubusanzwe ntiyari ituwemo kuva yakuzura dore ko uyu mubyeyi ufasha Jack B mu bya muzika yibera i Burayi.
N'ubwo aya ariyo makuru gusa twari dufite, andi makuru yavaga ku rundi ruhande yahamyaga ko uyu muhanzi yaba yaratandukanye n’umufasha we Dr Juru Gisele basezeranye ndetse banafitanye abana. Aya makuru yacaracaraga yatumye umunyamakuru yifuza kumenya neza ukuri kwayo maze hiyambazwa Jack B ari nawe wavugwaga muri aya makuru.
Iyi nzu Jack B yatangaje ko yasenyutse amakuru ahari kandi yizewe ni uko ari iy'umubyeyi umufasha mu bya muzika
Uyu muhanzi mu kiganiro kirekire yahaye Inyarwanda.com yatangaje ko abamushinja gutandukana n’umufasha we ari abanyamagambo bahozeho kuva na cyera ko atakibaha umwanya. Yagize ati ”Abo ndabazi bahozeho kuva na cyera ni abanyamagambo njye ndi umubyeyi mfite umuryango ugizwe n’umugore wanjye n'abana banjye. Umugore wanjye twarasezeranye .”
Uyu muhanzi twamubajije ibyavugwaga ko yaba yarataye umugore akajya kwibera mu nzu y’umubyeyi umufasha mu bya muzika iri i Nyagasambu maze Jack B agira ati ”Njye nabaye ahantu henshi nabaye I Musanze, nabaye ahantu hanyuranye nyine ubuzima bujyana umuntu aho bushatse gusa ntabwo natandukanye n’umufasha wanjye turacyabana ntabwo twigeze dutandukana abavuga ibyo harimo abanyamashyari n'abanyamagambo narabimenyereye ntabwo bikimbabaza.”
Uyu mubyeyi niwe uri gufasha Jack B mu bijyanye na muzika
Jack B ngo icyo ashyize imbere ni umuziki, kuri ubu afite n’indirimbo nshya…
Aganira na Inyarwanda.com, Jack B yabwiye umunyamakuru ko kuri ubu ikintu ashyize imbere ari umuziki ndetse akaba yaramaze gutangira gukora bya kinyamwuga cyane ko ubu ngo afite abari kumufasha mu muziki. Jack B yanamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Pause', akaba ari gutunganya amashusho yayo ku buryo mu minsi ya vuba nayo azaba yamaze kugera hanze. Asoza ikiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, Jack B yatangaje ko kuri ubu icyo ahanze amaso ari akazi ke ka muzika naho ibindi bijyanye n'ubuzima bwe bwite byo agahamya ko atajya abiha umwanya munini.
TANGA IGITECYEREZO