RFL
Kigali

Cardi B n’umugabo we Offset bibarutse imfura yabo banatangaza izina bamwise

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:12/07/2018 15:18
0


Belcalis Marlenis Cephus uzwi mu muziki nka Cardi B ni umuraperikazi wazamutse vuba vuba kuri ubu akaba ari mu bakunzwe cyane. Kuri uyu wa kabiri tariki 10/07/2018 nibwo bibarutse imfura yabo, umwana w’umukobwa bahise bita Kulture Kiari Cephus.



Ku munsi w’ejo tariki 11/07/2018 nibwo Cardi B, abinyujije kuri Instagram, yatangaje ko ku itariki 10/07/2018 yibarutse umwana w’umukobwa ndetse ahita avuga n’amazina Offset yamuhaye. Cardi B abyaye nyuma y’igihe asangiza abamukurikira imibereho ye yo gutwita, ibyo akunda kurya n’ibindi bitandukanye.

Cardi B

Uyu mugore abyaye mu gihe indirimbo ‘Girls Like You’ ahuriyeho na Maroon 5 iri mu zigezweho cyane muri iyi minsi.Cardi B yambitswe impeta y’urukundo (engagement ring) na Offset muri 2017 ndetse muri Nzeri bakora ubukwe bwagizwe ibanga rikoemeye cyane, dore ko Cardi B yatangaje ko baramutse bakumva badashaka kuzagira ikibatandukanya bahita bafata umwanzuro wo gushyingirwa.

Cardi B ni umwe mu baraperikazi bazamutse vuba vuba ahanini biturutse ku kuba ari umunyadushya. Umugabo we Offset ni umwe mu bagize itsinda rya Migos naryo riririmba mu njyana ya Hip Hop. Mbere yo kumenyekana, Cardi B yari atunzwe no kuba umumansuzi. Afite imyaka 25 y’amavuko, Offset akagira 26. Uyu mwana ni uwa mbere kuri Cardi B mu gihe kuri Offset ari uwa 4, yari asanzwe afite abana 3 yabyaye mbere.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND