RFL
Kigali

Khalfan yibasiye abahanzi bagenzi be abashinja kugira umuziki nk’amashyaka cyangwa amakipe no kudindiza iterambere rya muzika-IKIGANIRO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/07/2018 12:12
1


Umuraperi Khalfan ni umwe mu bari guhatanira igikombe cya Primus Guma Guma Super Star iri kuba ku nshuro ya munani. Uyu muraperi ubusanzwe azwiho kudapfana ijambo, yibasiye abahanzi bagenzi be abashinja kugira umuziki nk’amashyaka cyangwa amakipe no kudindiza iterambere rya muzika.



Mu kiganiro kihariye Khalfan yahaye Inyarwanda.com ni ho yifatiye ku gakanu abahanzi bagura abafana abashinja kuba ari bo bari inyuma yo kuba umuziki udatera imbere. Yagize ati”Nabonye ko umuziki wacu ukiri hasi birababaje kubona umuhanzi ajya kwishyura umufana ngo amufane, akamwinginga ngo amufane. Birababaje.”

Uyu muraperi yakomeje avuga ko abahanzi bagura abafana baba bameze nk'abanyeshuri bakopera ariko kandi abasaba kuba bareka kugira umuziki nk’amashyaka cyangwa amakipe y’umuppira w’amaguru. Uyu muhanzi yibukije bagenzi be ko abafana bagurwa ari bo baba aba mbere mu gukwena umuhanzi wabaguraga igihe yasubiye inyuma.

Khalfan

Asoza iki kiganiro Khalfan yasabye abahanzi bagenzi be ndetse n'abari inyuma ye abasaba gukoresha impano no gukora cyane kurusha ikindi icyo ari cyo cyose bakwitwaza ngo bashake kurishisha izina nyamara wenda ntabikorwa bafite.

UMVA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA KHALFAN







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Claire5 years ago
    Niba babikora byo birababaje. Nibakore abafana bazizana. Naho abo waguze bo sinibaza ukuntu waba proud y'ikinyoma





Inyarwanda BACKGROUND