RFL
Kigali

Michelle Rodriguez na James Rodríguez bavutse kuri iyi tariki: Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:12/07/2018 10:15
0


Uyu munsi, ni umunsi wa 4 w’icyumweru cya 28 mu byumweru bigize umwaka tariki 12 Nyakanga, ukaba umunsi w’193 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 172 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1561: Cathedral yitiriwe mutagatifu Basil y’i Moscow mu burusiya yagizwe ahantu hatagatifu.

1580: Igitabo cya mbere cya Bibiliya yo mu bwoko bwa Ostrog cyo mu rurimi rwa Slavic cyarasohotse.

1812: Leta Zunze Ubumwe za Amerika zateye Canada muri Windsor, Ontario mu ntambara yiswe iy’1812.

1862: Igihembo cy’umudali w’ishimwe cyashyizwe ho na Congres ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1963: Pauline Reade w’imyaka 16 yaburiwe irengero aho yajyaga mu gitaramo I Londres akaba ari we mwana wa mbere muri 5 bishwe na Bray na Hindrey mu bwicanyi bwiswe ubwa Moors (Moors murders).

1973: Umuriro wibasiye igorofa rya 6 mu nzu yakoreragamo ububiko rusange bw’inyandiko bwa Leta muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

1975: Ibirwa bya Sao Tome na Principe biherereye mu nyanja ya atalantika iruhande rw’ikigobe cya guinea byabonye ubwigenge kuri Portugal

1979: Ikirwa cya Kiribati giherereye mu Nyanja ya pasifika cyabonye ubwigenge ku bwongereza ubu akaba ari Repubulika ya Kiribati.

2006: Umutwe w’iterabwoba wa Hesbollah ukorera muri Liban watangiye ibitero by’ubwiyahuzi wise isezerano nyaryo byitwaga kandi intambara ya Nyakanga cyangwa intambara ya Liban na Isiraheli.

2012: Imodoka nini itwara amavuta yaturikiye muri Okobie muri Nigeria ihitana abantu barenga 100.

2012: Ubwicanyi bwa Turaymisah muri Syria bwaguye mo abantu barenga 250 igihe ingabo z’icyo gihugu zakoraga umukwabo mu cyaro cya Hama.

Abantu bavutse kuri uyu munsi:

100 BC (mbere ya Yezu): Julius Caesar, ingabo y’umuromani, akaba umwe mu bashinze ubwami bw’abaromani nibwo yavutse, aza gutabauka muri 44 mbere ya Yezu.

1854George Eastman, umuvumbuzi akaba na rwiyemezamirimo w’umunyamerika, akaba ariwe wavumbuye umugozi wa filime, akanashinga ikigo gikora iyi migozi yifashishwa mu gufotora rwa Eastman Kodak, yabonye izuba, aza gutabaruka mu 1933.

1884Louis B. Mayer, umushoramari wa filime w’umunyamerika ufite inkomoko mu gihugu cya Belarus, akaba ariwe washinze ikigo cya Academy of Motion Pictures Arts and Science kizwi kuba aricyo gitegura ibihembo bya Oscars yabonye izuba, aza gutabaruka mu 1957.

1952: Liz Mitchell, umuririmbyi w’umunyajamayika, akaba umwe mu babarizwaga mu itsinda rya Bonnie M nibwo yavutse.

1970: Lee Byung-hun, umukinnyi wa filime w’umunyakoreya y’epfo wamenyekanye nka Hyun Jun muri filime y’uruhererekane ya IRIS yabonye izuba.

1973Christian Vieri, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

1978: Michelle Rodriguez, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika yabonye izuba.

1982Antonio Cassano, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

1990: Bébé, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyaportigal nibwo yabonye izuba.

1991: James Rodríguez, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyakolombiya nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana kuri uyu munsi:

1849: Dolley Maddison, akaba ari umugore wa James Maddison perezida wa 4 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitabye Imana.

1892: Alexander Cartwright, wavumbuye umukino wa baseball yitabye Imana.

1910: Charles Rolls akaba yari umukanishi w’amamodoka w’umwongereza n’umwe mu bashinze uruganda rukora imodoka rwa Rolls-Royce ltd. yitabye Imana.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mukuru wa Mutagatifu Veronica.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND