Rwatubyaye Abdul, myugariro w’ikipe ya Rayon Sport, mu minsi ishize yanayitsindiye ibitego bibiri mu mikino ya CECAFA nyuma yo gusezererwa yagarukanye n’ikipe mu Rwanda aho anafite umukunzi witwa Umurerwa Chelina bamaze igihe bakundana. Mu ijoro ryo kuri uyu wa 11 Nyakanga 20018 ni bwo hakwirakwijwe amashusho yabo barimo gusomana.
Mu minsi yashize ni bwo Rwatubyaye Abdul yagiye aca amarenga ko yaba ari mu rukundo na Chelina abicishije kuri Instagram bitewe n’amafoto yashyiragaho ari kumwe n’uyu mukobwa ndetse na we akabikora. Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo Rwatubyaye Abdul yahishuye ko ubusanzwe adakunze gushyira hanze ibintu bijyanye n’urukundo rwe icyakora yemera ko ubu ari mu rukundo na Chelina bamaze amezi 6 bakundana n’ubwo bamaze igihe baziranye.
Yagize ati”Ubu ndi mu rukundo ariko nkunda kubigumana muri njyewe, nta bwo nkunda kubitangaza … Chelina ni we turi mu rukundo, ubu hashize amezi 6 turi mu rukundo ariko nta bwo ari icyo gihe tumaze tuziranye, imyaka 2 irashize tuziranye.” Aya mashusho yashyizwe hanze agaragaza uyu mukinnyi ari kumwe n’iyi nkumi bakundana ubona bari mu bihe byabo byiza ubundi bagafata amashusho basomana byimbitse.
Rwatubyaye n'umukunzi we
Ibi akenshi ntibikunze kuvugwaho rumwe cyane ko hari igice kinini gikunze guhamya ko ari uburenganzira bw’ababikoze ariko nanone hakaba n'ikindi gice cy’abavuga ko n'ubwo ari uburenganzira bwabo ariko batakabaye babikora ngo bijye ku karubanda.
REBA HANO AYA MASHUSHO YA RWATUBYAYE ABDUL ASOMANA N'UMUKUNZI WE
TANGA IGITECYEREZO